Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Chadema ryatangaje ko Polisi ya Tanzania yafunze Amani Golugwa, Umunyamabanga waryo wungirije, imushinja kugira uruhare mu myigaragambyo n’urugomo byakurikiye amatora aherutse kuba mu cyumweru gishize.
Polisi yari iherutse gutangaza ko Golugwa n’abandi bantu icyenda bari bashakishwa kubera uruhare bakekwaho mu mvururu zakurikiye ayo matora.
Mu bashakishwa harimo Josephat Gwajima, umuvugabutumwa uzwi cyane muri Tanzania, washinjwe kunenga Leta ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, itorero rye rikaba ryarakuwe ku rutonde rw’amatorero yemewe mu ntangiriro za 2025.
Polisi kandi yasohoye impapuro zo guta muri yombi abandi bayobozi bakuru ba Chadema barimo Brenda Rupia, ushinzwe itangazamakuru, ndetse na John Mnyika, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka.
Chadema ni ryo shyaka rinini ritavuga rumwe na Leta muri Tanzania. Umuyobozi waryo Tundu Lissu amaze amezi menshi afunzwe, ashinjwa ubugambanyi.
Perezida Samia Suluhu Hassan, uri ku butegetsi, yatsinze amatora ku majwi arenga 97%, aho yari ahanganye n’abakandida 16 baturuka mu mashyaka mato, nyuma y’uko Tundu Lissu na Luhaga Mpina wa ACT-Wazalendo babujijwe kwiyamamaza.





















