Top 10: Telephone icumi (10) zihenze ku Isi

Telephone ihenze cyane ku Isi
Yisangize abandi

Telephone zikorwa n’uruganda rwa Apple nizo zifatwa nka telephone zihenze ku Isi, nubwo hari izindi zihenze cyane kurusha izikorwa n’uru ruganda, izi ni telephone zikosha akayabo abaziguze kandi zikaba zitungwa n’umugabo zigasiba undi. Bene izi telephone zikozwe muri zahabu itavangiye ukongeraho na Diamond ituma zibengerana.

Mu gihe hari abantu bahitamo kugura telephone zihenze bitewe n’uko bashaka telephone zibasha gukora neza akazi kabo ka buri munsi hari abandi Bajejetafaranga bagura telephone zihariye kugira ngo berekane ko ari bo bayoboye abandi mu Isi y’ikoranabuhanga. Munyemerere dutemberane mu Isi ya telephone icumi zihenze (10) kurusha izindi muri iyi Isi ya Nyagasani:

10.Vertu Signature Cobra.

Ku mwanya wa 10 muri telephone zihenze turahasanga telephone yitwa “The Signature Cobra” iyi ni telephone ikorwa n’uruganda rwa Vertu rwahoze rukorana na Nokia, iyi telephone yahimbwe n’umufaransa Boucheron.

Iyi telephone ikozwe kandi ikagira ibi bikurikira:

  • Zahabu, Diyama (Diamond), emeralds, na Rubies.
  • RAM: 4BG
  • Pixel: 1080 1920
  • Ikirahure: 5.2 inch full HD display
  • Ububiko: 64 GB, Kongeraho MicroSD card ya 2 TB.

Vertu Signature igura $ 310,000, tugenekereje mu Manyarwanda ni amafaranga arenga miliyoni 400.

Telephone ihenze cyane ku Isi
The signuture Cobra

9. Goldvish Revolution.

Iyi ni telephone yakozwe n’uruganda rwo m’Ubusuwisi rwa Goldvish, rusanzwe rumenyerewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitakigonderwa n’ubonetse wese. Ifite umwihariko wo kuba yihese (curved) kandi ikaba ikozwe mu mvange ya zahabu na Diyama biri mu mabara y’umweru na pink. Akandi gashya kari kuri iyi telephone ni isaha yongeweho yakozwe na Fredric Jouvenot.

Iyi igura $488,150, mu manyarwanda arenga miliyoni 700.

Telephone ihenze cyane ku Isi
Goldvish Revolution

8. Gresso Luxor Las Vegas Jackpot

Telephone ya Gresso Luxor Las Vegas Jackpot, yashyizwe ku isoko igura miliyoni y’idorali. Ikozwe mu mvange ya Diyama y’umukara. Uretse iyi Diyama, hiyongeraho ko inyuma h’iyi telephone hakozwe n’ibiti byavanywe muri Afica mu myaka yo ha mbere.

Telephone ihenze cyane ku Isi
Gresso Luxor Las Vegas Jackpot

7. Goldvish Le Million.

Iyi ni telephone yashyizwe ku isoko mu mwaka 2006, yakozwe n’umuhanga mu mideri  Emmanuel Gueit afatanije n’uruganda rwo m’Ubusuwisi rwa Goldvish. Iyi nayo igura miliyoni y’idorali.

Iyi telephone yakozwemo amoko 3 gusa, aho 2 muri yo yaguzwe n’abakire bo m’uburusiya batashatse kwivuga amazina.

Telephone ihenze cyane ku Isi
Goldvish Le Million

6. Diamond Crypto Smartphone.

Iyi ni imwe muri telephone zaciye agahigo ko guhenda mu mateka y’Isi kubera ko kugira ngo wibikeho Diamond Crypto Smartphone byagusaba kuba ufite $1.3 Million. Iyi ni telephone yakozwe n’abagabo ba 2 aribo Aloisson and JSC Ancort.

Telephone ihenze cyane ku Isi
Diamond Crypto Smartphone

5. iPhone 3G Kings Button.

iPhone 3G Kings button yakozwe na Peter Aloisson, igice cyayo kinini gikozwe muri zahabu y’umuhondo, umweru ndetse n’iroza. Abagwizatungo bashaka kwibikaho iyi telephone bibasaba gushora arenga miliyoni 2 n’igice z’amadorali ($ 2.5).

Telephone ihenze cyane ku Isi
iPhone 3G Kings Button

4. Gold Striker iPhone 3GS Supreme.

Uretse iphone 3G Kings Button nta yindi telephone ishobora guhenda nka Gold Striker iPhone 3Gs Supreme, iyi na yo ni telephone ikozwe muri zahabu itavangiye kandi ikagira ikirango cya Apple inyuma yayo. Kugira ngo uyigure bizagusaba gukura mu mufuka wawe arenga miliyoni 3 z’amadorali ($3.2 M).

Telephone ihenze cyane ku Isi
Gold Striker iPhone 3GS Supreme

3. iPhone 4 Diamond Rose Edition.

Uruganda rwakoze ubu bwoko bwa telephone rwasohoye 2 gusa, aho buri telephone yagurishijwe arenga miliyoni 8 z’amadorali ($8 M). Iyi telephone ikozwe muri zahabu ndetse na Diyama.

Telephone ihenze cyane ku Isi
iPhone 4 Diamond Rose Edition

2. iPhone 4S Elite Gold.

Ku mwanya wa 2, turahasanga telephone yakozwe na Stuart Hughes. Uyu mugabo telephone ye yayikoze mu mvange y’ibiti, zahabu ndetse na Diyama. Ku isoko, iyi telephone yaguraga miliyoni zirenga 9 z’amadorali ($9.4).

Telephone ihenze cyane ku Isi
iPhone 4S Elite Gold

1. Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond.

Ku mwanya wa 1, turahasanga telephone yitwa Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond. Kugeza ubu, iyi telephone ni yo ihenze cyane ku Isi kubera ko igura Million zirenga 48 z’amadorali. Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond yatunzwe n’umuntu umwe gusa ku Isi yose witwa Nita Ambani, umugore w’umuherwe ufite inkomoko muri Asia Mukesh Ambani.

Telephone ihenze cyane ku Isi
Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond

Ese urashaka akazi? Kanda hano


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *