TrAC igiye gushora miliyari 21 Frw mu gukwirakwiza internet mu byaro by’u Rwanda

Yisangize abandi

Ikigo Trans Africa Communications (TrAC) cyatangaje ko kigiye gushora miliyari 21 Frw mu bikorwa byo gukwirakwiza internet mu bice by’ibyaro mu Rwanda, hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’itumanaho zihuse kandi zihendutse.

Ibi bije nyuma y’uko TrAC, cyahoze cyitwa Axiom Networks ubwo cyashingwaga mu 2012, kigurwa na ‘Connecting Communities Africa’, ikigo gifite intego yo kuziba icyuho cy’abatagerwaho na internet muri Afurika y’Uburasirazuba.

TrAC itanga serivisi zirimo internet ifatiye ku muyoboro mugari (broadband), VPN, n’izindi zifasha mu kubungabunga amakuru no guhuza abantu. Ubu ikorera mu Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi.

Umuyobozi wa TrAC, Sage Umutoniwabo, yavuze ko bafite intego yo kugeza internet mu turere 25 mu myaka itatu iri imbere, bakoresheje miliyoni 15$ mu kubaka ibikorwaremezo. Ati:

“Tugiye kubaka ibigo by’amakuru n’ibindi bifasha abaturage bo mu byaro kubona internet iremereye, cyane cyane abafite ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa abiga hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Uyu mushinga uzibanda ku kubaka ububiko bw’amakuru, guteza imbere serivisi z’uburezi n’ubucuruzi bwo kuri murandasi, no gufasha abaturage bo mu bice by’icyaro kubona internet yihuta nka 4G na fiber.

Connecting Communities Africa ifite uburambe burenga imyaka 20 mu itumanaho muri Afurika, u Burayi no muri Aziya yo Hagati, mu bihugu nka Kazakhstan, Uzbekistan n’ahandi.

Kugeza ubu, TrAC ifite abakozi 32 b’injenyeri, ariko biteganyijwe ko bazagera kuri 64 mu 2026 kugira ngo bashyigikire uyu mushinga mugari.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu gukwirakwiza internet, aho abarenga miliyoni 5 bamaze kugerwaho na 4G, ibigo by’ubuvuzi 1000 n’amashuri 4000 bikaba bifite internet yihuta, ndetse miliyoni 4.5 z’abaturage bamaze guhugurwa mu by’ikoranabuhanga.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *