Trump ntiyumva ukuntu atemerewe kwiyamamariza manda ya gatatu

Yisangize abandi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atumva ukuntu “atemerewe” kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, avuga ko ibyo ari ibintu bimubabaza kandi bitumvikana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu ndege Air Force One ajya muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Gatatu, Trump yagize ati:

“Mpagaze neza mu bijyanye n’ikusanyabitekerezo, kandi murabizi nkurikije ibyo nasomye. Ndabizi ko ntemerewe kongera kwiyamamaza, ariko tuzareba uko bizagenda […] biteye isoni.”

Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga neza ko nta muntu wemerewe gutorwa inshuro zirenga ebyiri ku mwanya wa Perezida.

Trump, wabaye Perezida kuva mu 2017 kugeza mu 2021, yakunze kumvikana avuga amagambo asubiramo iby’abamushyigikiye, bamushishikariza kwiyamamariza manda ya gatatu, nubwo we ubwe atigeze abyemeza cyangwa ngo abihakane ku mugaragaro.

Hari n’ubwo yagiye yambara ingofero z’umutuku zanditseho “Trump 2028”, zigaragaza umwaka w’amatora ya Perezida utaha muri Amerika, bigatera benshi gukeka ko ashobora kuba afite imigambi yo kongera kwiyamamaza mu buryo runaka.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Trump bavuga ko ashobora kuziyamamaza nka Visi Perezida mu 2028, mu gihe bivugwa ko JD Vance, Visi Perezida uriho ubu, ari we ushobora kuzahatana ku mwanya wa Perezida.

Gusa, ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, Trump ubwe yahakanye ayo makuru, avuga ko nta gahunda afite yo kuba Visi Perezida cyangwa kongera kwiyamamaza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *