Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atazitabira inama ya G20 iteganyijwe kubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, avuga ko “iki gihugu kitagomba no kuba kiri muri iri tsinda ry’ibihugu bikomeye ku Isi.”
Mu ijambo yavugiye mu nama ya America Business Forum yabereye i Miami ku wa Gatatu, Trump yavuze ko yahisemo kudahagararira Amerika muri iyo nama kuko, nk’uko abivuga, “ibibera muri Afurika y’Epfo ari ibibazo byinshi kandi itagikwiye umwanya ifite muri G20.”
Ati: “Nababwiye ko ntazajya muri iyo nama. Ntabwo nzahagararira Amerika.”
Trump yakomeje kunenga ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, amushinja kwirengagiza ubwicanyi bukorerwa abazungu bo muri icyo gihugu.
G20 yashinzwe mu 1999 igamije guhuza ibihugu bikomeye n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Ubu, Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika kiri muri iri tsinda kandi gifite n’umwanya w’ubuyobozi.





















