Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwatangaje ko ruzasuzuma ku wa 10 Ugushyingo 2025 niba Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, ashobora kurekurwa mbere yo kurangiza igifungo cye cy’imyaka itanu.
Ibi bizaba nyuma y’uko abunganira Sarkozy mu mategeko bagejeje ubusabe bwabo ku rukiko ku wa 21 Ukwakira 2025, umunsi yajyanwaga muri Gereza ya Prison de la Santé i Paris.
Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, ni we Perezida wa mbere mu mateka y’icyo gihugu woherejwe muri gereza nyuma yo guhamywa ibyaha bijyanye n’amafaranga bivugwa ko yakiriye bivuye kuri Muammar Gaddafi, wahoze ayobora Libya, ubwo yiyamamazaga mu 2007.
Urukiko ruzemeza niba hari ibisobanuro byemeza ko ashobora gufungurwa, cyangwa niba azakomeza kurangiriza igihano cye muri gereza nk’uko byategetswe.



