U Burusiya bwashinje Perezida Macron gushaka kohereza ingabo muri Ukraine

Yisangize abandi

Urwego rw’u Burusiya rushinzwe ubutasi mu mahanga (SVR) rwatangaje ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, afite umugambi wo kwivanga mu ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine ndetse ko ateganya koherezayo ingabo z’igihugu cye.

Ibi byatangajwe n’uru rwego ku wa 28 Ukwakira 2025, mu itangazo ruvuga ko Macron ashaka kwerekana ubutwari nk’ubwa Napoleon Bonaparte, kugira ngo azahore yibukwa nk’“intwari y’intambara” mu mateka y’u Bufaransa.

SVR yavuze ko Macron yamaze gutanga amabwiriza ku gisirikare cye yo gutegura ingabo zigera kuri 2000 zishobora koherezwa muri Ukraine, cyane cyane muri batayo y’abanyamahanga isanzwe ikorera mu gisirikare cy’u Bufaransa.

Amakuru y’uru rwego avuga ko bamwe muri abo basirikare baturuka muri Amerika y’Amajyepfo, kandi ko bamwe bamaze kugera muri Pologne, aho barimo gutozwa n’ingabo za Ukraine mbere yo koherezwa ku rugamba.

Nubwo u Bufaransa butaragira icyo butangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru, iyi nkuru ije mu gihe umubano hagati y’u Burusiya n’u Bufaransa ukomeje kuba mubi, cyane cyane nyuma y’uko Macron ashyigikiye inkunga y’intwaro kuri Ukraine n’ingamba z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zigamije guhangana n’u Burusiya.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *