U Bushinwa bwohereje mu isanzure umushakashatsi muto mu mateka yabwo

Yisangize abandi

U Bushinwa bwongeye kwandika amateka ubwo icyogajuru Shenzhou-21 cyatangiraga urugendo rwerekeza mu isanzure, gitwaye abashakashatsi batatu barimo n’ukiri muto kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu.

Iki cyogajuru cyoherejwe ku wa 31 Ukwakira 2025 hifashishijwe rocket ya Long March-2F, kivanywe ku kigo cya Jiuquan Satellite Launch Centre mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Ni misiyo ya karindwi ijya kuri stasiyo y’isanzure y’u Bushinwa izwi nka Tiangong, kuva yuzuzwa mu 2022. Misiyo za Shenzhou zisanzwe zitwara abashakashatsi batatu baba bagiye kumara amezi atandatu mu isanzure.

Muri iyi nshuro, hagiye abashakashatsi bakiri bato barimo Wu Fei, ufite imyaka 32, akaba ari we musirikare muto woherejwe mu isanzure mu mateka y’u Bushinwa, hamwe na Zhang Hongzhang, w’imyaka 39. Bombi batangiye gutoranywa mu 2020.

Shenzhou-21 yajyanye kandi imbeba enye z’umukara, ari zo nyamaswa nto za mbere zoherejwe kuri Tiangong, zizakoreshwa mu bushakashatsi ku mikorere y’imyororokere mu isanzure.

Izi misiyo zikorwa kabiri mu mwaka, zikaba zigaragaza iterambere rikomeye rya gahunda y’u Bushinwa yo kugera ku rwego rwo hejuru mu bushakashatsi bwo mu isanzure. Ubu u Bushinwa buritegura no kohereza umushakashatsi wa mbere w’umunyamahanga ukomoka muri Pakistan mu mwaka utaha.

Iri terambere ry’u Bushinwa riri gukomeza guteza impaka n’impungenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ibi bihugu byombi biri mu marushanwa yo kugaruka ku Kwezi no gushinga ibigo by’ubushakashatsi byo ku Kwezi gahunda ya Amerika ya Artemis Accords ihanganye n’iy’u Bushinwa n’u Burusiya yitwa International Lunar Research Station.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *