U Butaliyani: Urukiko rwategetse ko uwaturikije umuyoboro wa gaz yoherezwa mu Budage

Yisangize abandi

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Butaliyani rwategetse kohereza Umunya-Ukraine, Sergey Kuznetsov, mu Budage kugira ngo akurikiranweho guturitsa umuyoboro wa gaz wa Nord Stream 2 waturikiye mu Nyanja ya Baltic muri Nzeri 2022.

Kuznetsov, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ukraine, akekwaho guteza igisasu cyangije uwo muyoboro uvana gaz mu Burusiya ujya mu Budage, ibikorwa byafashwe nk’igitero gikomeye ku mutekano w’ingufu z’u Burayi.

Abashinjacyaha b’Abadage bavuze ko hari n’abandi Banya-Ukraine bagize uruhare muri icyo gikorwa, kandi basabye ko na bo boherezwa mu Budage kugira ngo bakorweho iperereza.

Urukiko rw’Ubujurire rwa Bologna nirwo rwemeje icyo cyemezo, ariko umwunganizi wa Kuznetsov, Me Nicola Canestrin, yatangaje ko agiye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga mu Butaliyani, avuga ko ibyo bibangamiye amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu.

Kuznetsov azaguma mu Butaliyani mu gihe cy’ukwezi ategereje isesengura ry’ubujurire bwe.

Muri Ukwakira 2025, urukiko rwo muri Pologne rwari rwateye utwatsi ubusabe bw’u Budage bwo kohererezwa Vladimir Zhuravlyov, undi ukekwaho kuba yaragize uruhare mu guturitsa umuyoboro wa Nord Stream, bigaragaza ko iki kibazo kikomeje gutera impaka hagati y’ibihugu by’u Burayi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *