Umwongereza William Billy Smith, w’imyaka 35, yongeye kwisubiza muri Gereza ya Wandsworth i Londres nyuma yo kumenya ko yari yarekuwe bibeshyeho n’urukiko rwa Croydon Crown.
Smith yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo ku wa 3 Ugushyingo 2025, ariko urukiko rwohereza ubutumwa buvuga ko igihano cyasubitswe, bityo agahita arekurwa. Nyuma yaho gato, urukiko rwaje gusanga rwibeshyeho rwongera kohereza ubutumwa busaba ko asubizwa muri gereza, ariko byari byarenze kuko yari yaramaze gusohoka.
Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha, gusa hashize igihe gito atunguranye yisubizayo ubwe agasubizwa mu buroko.
Birakekwa ko Smith yamenye ko yarekuwe ku makosa abimenyeshejwe n’umwunganizi we mu mategeko cyangwa abibonye mu binyamakuru, maze afata icyemezo cyo kwisubizayo.
Ni ubwa kabiri ibintu nk’ibi bibaye mu Bwongereza, kuko mu 2024 na Ibrahim Kaddour-Cherif, wari warakatiwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na we yarekuwe ku makosa ariko ntibarongera kumubona.
Minisitiri w’Ubutabera, David Lammy, yavuze ko ibi ari “ibikorwa bidakwiye na gato”, asaba ko hakorwa impinduka mu mikoranire y’inkiko n’amagereza kugira ngo ayo makosa atazongera kuba, ndetse anizeza ko gushakisha Kaddour-Cherif bigikomeje.
Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ubutabera agaragaza ko hagati ya 2024 na 2025 imfungwa 262 zarekuwe ku makosa, mu gihe mu mwaka wabanje zari 115 gusa.





















