U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika n’urwa 39 ku Isi mu bihugu byubahiriza amategeko, nk’uko byatangajwe muri raporo ya World Justice Project (Global Rule of Law Index 2025).
Mu bihugu 34 bya Afurika byagenzuwe, u Rwanda ruri imbere rukurikirwa na Namibia, Ibirwa bya Maurice, Botswana, na Senegal. Ibihugu byagaragaye inyuma muri Afurika ni Mozambique, Ethiopia, Mauritania, Cameroon, Congo, RDC, na Sudani yasoreje urutonde.
U Rwanda rwatsindiye n’umwanya wa mbere mu bihugu 16 bikiri mu nzira y’amajyambere, rukurikirwa na Malawi, Gambia, Burkina Faso, na Liberia.
Raporo yibanze ku ngingo zirimo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo, umutekano n’ituze, uburyo amategeko yubahirizwa, n’uko ubutabera bukora neza. U Rwanda rwitwaye neza muri hafi ya zose.
Ku rwego rw’Isi, ibihugu icumi bya mbere ni Danemark, Norvège, Finlande, Suède, Nouvelle-Zélande, u Budage, Luxembourg, Irlande, u Buholandi na Estonie, mu gihe Cambodia, Afghanistan na Venezuela ariyo yasoreje ku myanya ya nyuma.
Iyi raporo yakozwe ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 143, hagaragazwa ibitekerezo by’abantu barenga 215.000 n’abahanga mu mategeko 4100.
World Justice Project yavuze ko iyubahirizwa ry’amategeko rikomeje gusubira inyuma ku Isi, aho ibihugu byitwaraga neza byagabanutse kuva kuri 68% mu 2024 bigera kuri 57% muri 2025.





















