Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro byari bigamije kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi byahagaze, kubera uruhare rw’u Burundi mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro yagiranye na Ukweli Times, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi byibanze cyane ku kibazo cy’umutekano muri RDC, kurusha ku kibazo cy’umupaka.
“Hari ikibazo cy’umupaka, ariko si cyo cyari ikibazo cy’ingenzi. Ikibazo nyamukuru ni uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, aho zifatanya n’ingabo za Congo ndetse n’imitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR n’iyindi ya Wazalendo mu guhungabanya umutekano,” yavuze Nduhungirehe.
Yakomeje avuga ko ibiganiro byahagaze nyuma y’uko u Burundi bukomeje kwinjiza izindi ngabo muri RDC, ibintu u Rwanda rufata nk’ibibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, yashyizweho umukono n’u Rwanda na RDC agamije gushyiraho inzira y’ibiganiro n’amahoro arambye.
“Ubu inzira twari turimo muri Gashyantare na Werurwe ntabwo yakomeje, kuko ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Burasirazuba bwa Congo. Guverinoma yohereje izindi ngabo, kandi ibyo bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington,” yasobanuye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingabo z’u Burundi ziri muri RDC zisaga ibihumbi 10, ndetse n’Umujyi wa Bujumbura ukoreshwa nk’ibirindiro byo kohereza ibikoresho by’intambara.
“Ibyo byose bigaragaza ko ibibazo bitarakemuka, ariko twe icyo twifuza ni uko u Burundi bwashyigikira ibiganiro biriho, aho kongera gusuka lisansi mu muriro,” yongeyeho.
U Burundi bukomeje guhakana
Aya magambo ya Nduhungirehe aje mu gihe amakuru yizewe agaragaza ko u Burundi bwohereje ingabo mu bice bya Uvira, Fizi na Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo zikumire abarwanyi b’ihuriro AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
Hari kandi amakuru avuga ko ingabo za Congo zahungishirije intwaro mu bigo bya gisirikare byo mu Burundi, birimo icya Mudubugu, kubera impungenge ko abarwanyi ba AFC/M23 bashobora gufata Uvira.
Ndayishimiye avuga ko ari “ibinyoma”
Mu kiganiro Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye na BBC muri Werurwe 2025, yavuze ko afite amakuru yizewe ahamya ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi rubinyujije mu mutwe wa RED Tabara, ufite ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibyo birego byatangiye mu Ukuboza 2023, ubwo uyu mutwe wagabye igitero muri zone ya Gatumba i Bujumbura. U Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma, ruvuga ko rutagira umutwe n’umwe warwanya Gitega ruha ubufasha.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije kuri ibyo birego agira ati:
“Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa. Byavuzwe inshuro nyinshi ariko nta gihamya na kimwe gihari. Ni uburyo bwo guhunga ukuri ku byo bakora muri RDC, aho bashaka guhindura ibiganiro bakabijyana ku birego bya RED Tabara. Icyo dusaba ni uko u Burundi bwashyigikira ibiganiro n’amahoro arambye mu karere.”






















