U Rwanda rwegukanye igihembo cy’icyubahiro nk’igihugu gifite ibikorwaremezo bifasha ubukerarugendo byiza kandi bigezweho muri Afurika, mu bihembo mpuzamahanga bya African Tourism Awards 2025.
Uyu muhango wabereye i Londres mu Bwongereza ku wa 2 Ugushyingo 2025, ugamije gushimira no guteza imbere ibikorwa n’abantu b’indashyikirwa mu rwego rw’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yavuze ko iki gihembo cyatangiwe ku Rwanda kubera “hoteli zigezweho ku rwego mpuzamahanga, eco-lodges zubakwa mu buryo burengera ibidukikije, n’ibikorwaremezo byo kwakira inama n’ibirori.”
U Rwanda rwari ruhatanye kandi mu byiciro birimo igihugu cyiza mu bukerarugendo n’icyo Pariki nziza, aho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yari iri mu zihatanira icyo gihembo.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwari mu bigo byahatanye nk’ibyiza mu bukerarugendo, mu gihe gahunda ya Visit Rwanda yari mu cyiciro cy’imishinga yateje imbere ubukerarugendo muri Afurika.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbere politiki yo guteza imbere ubukerarugendo, binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho birimo hoteli z’inyenyeri eshanu nka Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel, Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre ndetse na Mövenpick Kigali izafungura vuba.
Mu Ntara, hoteli nk’One & Only Gorilla’s Nest na Wilderness Bisate Lodge ziri mu zikurura ba mukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga.
U Rwanda kandi rufite ibikorwaremezo bikomeye nk’BK Arena, Stade Amahoro n’Ikigo cy’Inama cya Kigali (Kigali Convention Centre), byifashishwa mu kwakira inama, ibirori n’imikino mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 2024, urwego rw’ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ (arenga miliyari 932 Frw), izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. Byatewe ahanini n’izamuka rya 27% mu bukerarugendo bushingiye ku ngagi, n’izamuka rya 11% mu ngendo z’indege.
Uwo mwaka kandi, u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni 1,36 ndetse inamahazo n’ibirori 115 byitabiriwe n’abarenga 52.000 bo hirya no hino ku Isi, bininjiriza igihugu miliyoni 84,8$ mu bukerarugendo bushingiye ku nama (MICE Tourism).
Ibi bihembo bya African Tourism Awards, bizwi kandi nka Balearica Awards, byatangijwe mu 2017 muri Nigeria, bitangwa n’ikigo Africa Tourism Awards Ltd cyanditse mu Bwongereza.






















