U Rwanda rwatangije Ikigo mpuzamahanga cy’icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga (Cyber Academy)

Yisangize abandi

U Rwanda rwatangije Ikigo mpuzamahanga cy’icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga (Cyber Academy) ku wa 2 Ukwakira 2025, kigamije guteza imbere ubumenyi no kubaka ubushobozi mu guhangana n’ibibazo by’ibitero byo kuri murandasi, haba mu gihugu no mu karere.

Iki kigo kizajya gihugura abarenga 200 buri mwaka, aho abasaga 30% bazaba ari abagore n’abakobwa. Cyashinzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayobowe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CISCO, cyanatanze ibikoresho by’ikoranabuhanga bizakoreshwa mu myigire n’amahugurwa.

Ni ikigo cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, gitanga amasomo ajyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, ethical hacking, n’ubundi bumenyi bujyanye no kubungabunga amakuru no gukumira ibitero bya “cyber”. Gifite ibice bitandukanye byigishirizwamo, aho bamwe bashobora no kugerageza ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, gusangira ubumenyi n’abandi mu rwego rw’Isi, ndetse no gutekereza imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga.

CISCO yinjije muri iki kigo uburyo bwayo bwa WebEx butuma abantu basangira amakuru n’ibitekerezo batari kumwe, na Meraki, ikoreshwa mu kugenzura uburyo amakuru anyura kuri murandasi no kwirinda ibitero. Hashyizwemo kandi utwuma twa IoT sensors tugenzura ibintu nk’ubushyuhe, umwuka, ndetse n’uko imiryango ifunze cyangwa ifunguye, bigafasha mu kugenzura inyubako n’ahandi hantu h’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa CISCO muri Afurika, Conrad Steyn, yavuze ko iki kigo kizafasha mu kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera ku Isi, agaragaza ko buri munsi CISCO ikumira ibitero birenga miliyari 6.4.

Iki kigo kiri mu mushinga wa “Country Digital Acceleration (CDA)”, gahunda ya CISCO ikorera mu bihugu 50, imaze gushyira mu bikorwa imishinga irenga 1600 mu myaka 25. Intego yayo ni uguteza imbere imishinga ya za guverinoma, uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu ikoranabuhanga.

CISCO imaze guhugura Abanyafurika barenga miliyoni 1.6, barimo Abanyarwanda basaga ibihumbi 28, harimo abagore barenga 30%. Kuri ubu, irateganya kwagura ibikorwa byayo mu zindi nzego no gukomeza gusangira ubumenyi.

Umuyobozi muri NCSA, Kayigi Ghislaine, yavuze ko bazafatanya n’inzego za leta n’iz’abikorera mu gushaka inzobere zizigisha muri iki kigo, no guhugura abarimu baturuka mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye CISCO n’abandi bafatanyabikorwa ku ruhare rwabo, avuga ko kubaka ubushobozi mu by’umutekano w’ikoranabuhanga ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’igihugu.

Yongeyeho ko iki kigo kizafasha mu guhugura Abanyarwanda no kubaha amahirwe yo kubona akazi cyangwa kwihangira umurimo, cyane ko ku Isi hari imyanya y’akazi miliyoni 4 ikeneye abahanga mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Minisitiri Ingabire yanibukije ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, hagamijwe kuzamura Abanyarwanda bafite ubwo bumenyi bava kuri 53% bakagera ku 100%, no guhugura abahanga miliyoni mu bya coding n’abandi ibihumbi 500 mu ikoranabuhanga rihanitse bitarenze mu 2029.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *