Ku wa 10 Ukwakira 2025, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe kimwe n’ibindi bihugu by’isi. Uyu munsi wagamije kugaragaza akamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe no gukangurira abantu kwivuza hakiri kare, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo byo mu mutwe biravurwa kandi bigakira, dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza.”
Raporo ya OMS yerekanye ko abantu barenga miliyari imwe ku isi bafite indwara zo mu mutwe, zituruka ku bibazo byo mu buzima bwa buri munsi birimo ubushomeri, ihohoterwa, amakimbirane yo mu miryango n’akarengane mu muryango nyarwanda.
Mu myaka ine ishize, serivisi zita ku buzima bwo mu mutwe ku isi ziyongereyeho 41%. Mu Rwanda, ubushakashatsi bwo mu 2018 bwerekanye ko umuntu umwe muri batanu yabaye ahuye n’ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Indwara zikunze kugaragara cyane harimo agahinda gakabije (11.9%), ubwoba bukabije (8.1%), ihungabana (3.6%) n’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe (1.3%). Hari kandi imico ibangamira abandi (0.8%), imyitwarire yiganisha ku kwiyahura (0.5%), Bipolar Disorder (0.1%), ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga (1.9%) n’igicuri (2.9%).
Ibi bibazo biboneka cyane mu bantu bari hagati y’imyaka 26 na 55, aho nibura 21% kugeza kuri 26.9% byabo baba barigeze kugira ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe mu buzima bwabo.
Impamvu nyamukuru zagaragajwe zirimo imiterere y’abantu, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, amakimbirane yo mu miryango n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga. Mu myaka icumi ishize, ikoreshwa ry’inzoga ryiyongereye kuva kuri 41.3% rigera kuri 48.1%, Intara y’Amajyaruguru ikaza imbere (56%), naho Kigali ikagira 42%.
Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo batangaje ko bazakomeza guteza imbere serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima no mu mashuri kugira ngo abantu bashobore kwivuza hakiri kare.
