Ubu ushobora gutunga virtual master card, nawe ugatangira guhahira ku masoko nka Amazon, Alibaba n’andi mpuzamahanga.

Share this post

Kuba mu kinyejana cya 21 bisaba kujyana n’iterambere! Ntabwo bikiri ngombwa kwitwaza umuba w’inoti cyangwa ibiceri kuko ushobora gutwara mafaranga muri telephone yawe, ariko wa mugani w’umunyarwanda wagize ati:
“Isi yabaye umudugudu”
Ushobora gukenera guhahira iyo mu mahanga ya kure, kugira ngo uhahire iyo muri ayo mahanga bizagusaba kuba ufite ikarita ya Banki (Bank Card). Usibye gutunga ikarita ifatika (Hard card) ubu Ushobora gutunga ikarita koranabuhanga izwi nka ( Virtual card).

Muri iyi nkuru ngiye kukumbwira ku ikarita yashyizwe hanze n’ikigo cya MTN Rwanda.

MTN itanga ikarita ya Master virtual card

 

MTN Rwanda yatangaje ko yashyize ku isoko ikarita koranabuhanga (virtual master card), iyi karita wayifashisha uhaha ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga nka Amazon, Alibaba ndetse n’andi akomeye. Ushobora Kandi gukoresha iyi karita wishyura abantu baherereye mu bihugu bya kure nta kibazo biguteje.

Mu busanzwe, iyo uguze igicuruzwa ku isoko ryo kuri internet ntushobora kwishyura ukoresheje inoti cyangwa ibiceri ahubwo wifashisha ikarita itangwa na Banki, akenshi usanga iyi karita ihenze cyane dore ko igura asaga ibihumbi 5 Frw.

Abakunda kugura ibicuruzwa kuri internet bakunze guhura n’imbogamizi y’igiciro cy’aya makarita. Ni yo mpamvu bamwe bahitamo kugana ibigo bitanga amakarita koranabuhanga (Virtual card) mu bigo  byatangaga aya makarita mu Rwanda, harimo ikitwa Eversend cyo mu Bufaransa, ariko giherutse gutangaza ko Aya makarita atakiboneka. Iki cyari ikigo gifasha abahahira kuri  online kuko gitanga uburyo bwo gutunga amafaranga agiye atandukanye, urugero: Amadorali, amashiringi , n’amanyarwanda n’andi menshi cyane.

Ku bwo amahirwe ikigo kitumanaho MTN Rwanda cyamaze kwemeza ko ushobora gutunga iyi virtual card ku mafaranga 1 Frw gusa.

Iyi ni ikarita yagufasha kugurira kuri Amazon, Alibaba, Kikuu, kwishyura gahunda za mudasobwa (softwares) nka Adobe premiere pro, Da Vinci, n’izindi.

Gutunga iyi karita ukanda usabwa kuba ufite nibura 1,000  Frw kuri konti yawe ya Momo, hanyuma ugakanda *182*2*6# ugakurikiza amabwiriza.
.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *