Ubumenyi abanyeshuri bahabwa ntibwatuma babona akazi, MIFOTRA irashaka ko system y’imyigishirize ihinduka.

Yisangize abandi

Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, (MIFOTRA) yagaragaje ko hari kwigwa uburyo abanyeshuri bakwiga ariko bakongererwa ubushobozi ku buryo ubumenyi bahabwa bujyanishwa n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025, ubwo u Rwanda rwizihazaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo  ku nsangayamatsiko igira iti: ”Ihangwa ry’umurimo intego dusangiye.”

Minisitiri wa MIFOTRA, Amb. Christine Nkulikiyinka yagaragaje ko hari intego yo guhanga imirimo irambye ariko mu bigiye kuzashyirwa mu bikorwa; hari kurebwa uko abasohoka mu mashuri baba bafite ubumenyi bubafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Ni iki twigisha abantu basohotse mu mashuri? Ese baba bashoboye ku buryo bahita bajya mu mirimo? Harimo gahunda z’uko twakongerera ubushobozi abantu bari mu ishuri nabarirangije kugira ngo bibafashe kuva mu ishuri babona umurimo.”

Yavuze ko hari kurebwa uko abari mu mirimo badafite impamyabushobozi na bo bakongerwa ubumenyi ariko n’abafite impamyabumenyi ariko bakeneye kugira ibyo biyungura na bo bakiga.

Ati: “Harimo gahunda zireba kongerera ubumenyi abari mu murimo ariko bakeneye ubumenyi kurushaho, abari mu murimo ariko badafite gihamya, badafite impamyabushobozi na bo barimo. Harimo gahunda zireba ibyiciro bitandukanye buri wese aho ari n’icyo akeneye kugira ngo azamuke.”

Amb. Nkulikiyinka yavuze ibyo mu gihe Minisiteri y’Uburezi iherutse kugaraza ko ikibazo cy’ibyigishwa mu mashuri bidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ari ikibazo Afurika isangiye.

Ubwo yari mu nama y’abahagarariye kaminuza za Afurika, abafatanyabikorwa bazo n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi muri Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko umugabane wa Afurika wugarijwe n’ubushomeri bwiganje mu barangije kaminuza bitewe n’uko ibyo bize bidahura n’ibiri ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Afurika yugarijwe n’ubushomeri n’icyuho mu bitangwa mu ishuri bidahuye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Ese ni gute twahuza ubukungu n’ibikenewe? Ese ubumenyi dufite buhura n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo?”

Yagaragaje ko igisubizo kirambye ari uko za kaminuza zakorana bya hafi n’inganda kugira ngo hubakwe uburyo mu ihangwa ry’udushya ndetse ikoranabuhanga mu burezi n’imikoranire ku mugabane bikaba ari byo byubaka uburezi hatagize abasigazwa inyuma.

Ba rwiyemezamirimo mu bihe bitandukanye babwiye Imvaho Nshya ko hari abarangiza amashuri ariko ubumenyi bakuyemo ntibuhure n’uburi ku isoko ry’umurimo.

Bagaragaje ko ubumenyi budahuye n’uburi ku isoko ry’umurimo bigoye abarangiza amashuri.

Niyomubyeyi Jean Bosco, umukozi mu kigo Masaka Business Incubation Center, gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito kuyagura,  aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Usanga ubumenyi bwabo budahagije.”

Ubushakashatsi bwa 2024, bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,( NISR) bugaragaza ko abarenga miliyoni enye, bangana na 58% bari ku murimo badatanga umusaruro uko bikwiye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *