Ubushakashatsi bushya bwerekana ko Vitamin D ishobora kurinda kanseri ya prostate

Yisangize abandi

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko Vitamin D, izwi cyane ko ifasha mu gukomeza amagufwa, ishobora no kugira uruhare runini mu kurinda no kugabanya ubukana bwa kanseri ya prostate, imwe mu ndwara zikunda kugaragara ku bagabo bakuze.

Prostate ni urugingo ruboneka ku bagabo gusa, ruba munsi y’uruhago rukikije umuyoboro usohora inkari n’amasohoro, inyuma hakaba hifatanye n’igice cya nyuma cy’urura runini. Kanseri ya prostate iterwa n’imikurire idasanzwe y’uturemangingo two muri uru rugingo, ikaba itera ibibazo mu kwihagarika, mu mibonano mpuzabitsina no mu gitsina ubwacyo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko prostate igizwe n’uturemangingo twakira ubutumwa butandukanye biturutse hanze y’umubiri (receptors), ariko kandi tugakenera Vitamin D iva ku zuba kugira ngo dukore neza. Iyo iyi vitamin yinjiye mu turemangingo, ifasha kugenzura imikorere yatwo, igatuma dukomeza imbaraga kandi ikabuza udufite intege nke gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

Dr. Charles Swanton, inzobere mu bushakashatsi bwa kanseri, avuga ko Vitamin D ifite uruhare mu kugenzura imikorere y’imisemburo, ati: “Abagabo bafite Vitamin D iri ku rwego rwo hasi baba bafite ibyago byinshi byo kudashobora guhangana na kanseri ya prostate, kandi akenshi bigatuma ibagiraho ingaruka zikomeye.”

Vitamin D ifasha kurwanya kanseri mu buryo butatu:

  1. Gufasha uturemangingo gukora neza,
  2. Kwica uturemangingo twangiritse,
  3. Kugabanya uburyo kanseri ibasha gukwirakwira mu mubiri.

Ubushakashatsi kandi bwerekana ko iyi vitamin ishobora gufasha imiti ikoreshwa mu kuvura kanseri ya prostate, cyane cyane mu buryo bugabanya imisemburo itagikora neza.

Ibi byatumye abashakashatsi batekereza ko gukoresha Vitamin D mu buvuzi bishobora kuba inzira nshya yo gufasha abafite iyi kanseri n’abari mu byago byo kuyirwara.

Ubundi, iyi kanseri isuzumwa hifashishijwe uburyo bwa MRI, biopsy, ndetse na multiparametric ultrasound (mpUSS), byose bifite ubushobozi bungana mu kugaragaza uko uburwayi buhagaze.

Abahanga b’ubuzima bemeza ko ari ingenzi cyane ko abagabo bipimisha kanseri ya prostate nibura rimwe mu mwaka, kandi bagafata igihe cyo kwicara ku zuba kugira ngo babone Vitamin D ihagije.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *