Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9%

Yisangize abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje raporo y’igihembwe cya gatatu cya 2025 igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 1,9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024. Abanyarwanda badafite akazi ubu ni 754.312, bangana na 13,4% by’abari ku isoko ry’umurimo. Bivuze ko muri buri bantu barindwi bashaka akazi, umwe aba atagafite.

Imibare ya NISR yerekana ko ubushomeri bukiri hejuru mu bagore (15,9%) kurusha abagabo (11,2%), naho mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rugera kuri 15,5%. Abakuze badafite akazi ni 11,7%.

Raporo igaragaza kandi ko ubushomeri bukiri bwinshi mu byaro (14,2%) ugereranyije n’imijyi (11,8%).

Abafite imyaka yo gukora (kuva ku myaka 16 kuzamura) bagera kuri 8.571.278, muri bo 5.643.232 bari ku isoko ry’umurimo (65,8%), bikaba byiyongereyeho 1,7% ugereranyije n’umwaka ushize. Abafite akazi ubu ni 4.888.921, bangana na 57%, bakaba barazamutse bavuye kuri 54,3% mu gihembwe cya gatatu cya 2024.

NISR ivuga ko “ubwinshi bw’ababonye akazi bwiyongereye ku bagore n’abagabo bose”, aho abagabo biyongereyeho 1,8% naho abagore 3,6%. Ubu abagore bafite akazi ni 49% mu gihe abagabo ari 66,1%, ikinyuranyo kikaba cyagabanutse kikagera kuri 17,1% mu 2025 kivuye kuri 18,9% mu 2024.

Abenshi mu bafite akazi ni abafite imyaka irenze 31 (57,3%), naho abari hagati ya 16–30 bafite akazi ari 56,6%. Ku rwego rw’inganda, 20% bakora mu nganda, 35,1% mu buhinzi, naho 44,9% mu rwego rwa serivisi.

Mu badafite akazi, 53,7% bakora ubuhinzi bw’amaramuko, mu gihe 46,3% nta murimo ubinjiriza bafite. Abatari ku isoko ry’umurimo bose hamwe ni 2.928.045, bangana na 34,2%, bakaba bagabanutse ugereranyije na 35,9% mu mwaka ushize.

NISR yagaragaje ko 56,7% by’abari mu kigero cyo gukora badakoresha ubushobozi bwabo mu buryo bwuzuye, bamwe badafite akazi burundu abandi bakora amasaha make cyangwa akazi bataboneye. Iki kibazo kigaragara cyane mu bagore (64,7%) kurusha abagabo (48,3%). Mu rubyiruko na rwo, 57,8% ntirukoresha neza ubushobozi bwarwo.

Mu myaka itanu ishize, ubushomeri bwagabanutse buvuye kuri 19,4% mu 2021 bugera kuri 13,4% mu 2025. Mu gihe kimwe, umubare w’abafite akazi wiyongereye uva kuri 41% mu 2021 ugera kuri 57% muri 2025, bigaragaza intambwe ifatika mu rwego rw’imirimo mu Rwanda.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *