Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, yagowe no gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu turere twa Otuke na Alebtong kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, kubera umwuzure ukomeye.
Abanyamuryango b’ishyaka National Unity Platform (NUP), riyoborwa na Bobi Wine, bagaragaye bagerageza kunyura mu mazi yari yarengeye umuhanda, bamwe bakuramo inkweto kugira ngo bashobore gukomeza urugendo.
Bobi Wine ubwe yatangaje ati:
“Umuhanda ugana mu karere ka Otuke warengewe kandi ntukiri nyabagendwa!”
Yongeyeho ko nyuma yo kubona imodoka ye itabasha gukomeza, yafashe icyemezo cyo kuvamo, na we yambuka amazi n’amaguru nk’abandi baturage.
Uyu mukandida, uri guhatana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2026, yavuze ko ibyo yabonye ari ikimenyetso cy’imikorere mibi y’ubutegetsi buriho mu bijyanye n’ibikorwaremezo.
“Nyuma y’imyaka irenga 30 Museveni amaze ku butegetsi, kubona imihanda imeze itya ni ikimenyetso cy’uko abaturage b’i Otuke bibagiranye,” yavuze Bobi Wine.
Bobi Wine yaherukaga guhatana mu matora yo mu 2021, aho yabonye amajwi 35,08%, ari na we uhabwa amahirwe menshi yo guhangana bikomeye na Perezida Museveni mu matora ari imbere.























