Uko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ikinyabutabire cya ‘Lead’ gikoreshwa mu marangi

Yisangize abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko gifatanyije n’inzego zitandukanye n’abacuruzi mu rwego rwo kugabanya urwego rw’ikinyabutabire cya lead (kuruta) gikoreshwa mu marangi, kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo kwangiza ubwonko no kudindiza imikurire y’abana.

Ibi byagarutsweho mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe kurwanya ikoreshwa rya lead, cyateguwe n’umuryango ARECO Rwanda Nziza, ushinzwe kurengera ibidukikije no kurwanya ibinyabutabire byangiza.

Lead ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo gukora batiri z’imodoka, intwaro, insinga n’ibindi. Mu Rwanda, ikunze gukoreshwa cyane mu marangi y’amavuta kuko ituma yumuka vuba kandi igafasha amarangi gusigara agaragara neza. Gusa ishobora no kuboneka mu bikoresho by’abana, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa.

Amabwiriza mpuzamahanga asaba ko urugero rwa lead mu marangi rutagomba kurenga miligarama 99 kuri kilo. Ibi bitandukanye n’ibindi bicuruzwa nko mu mafunguro cyangwa ibikoresho by’ubwiza aho urwego rwemerewe ruri hasi cyane.

Umukozi wa RSB, Clement Uwimana, yavuze ko nubwo lead idashobora gukurwaho burundu mu marangi kubera ko hari ibikoresho bibonekamo karemano, RSB yashyize imbaraga mu kuyigenzura no kugabanya ku rwego rushoboka binyuze mu kizamini cyayo cy’ubuziranenge. Yavuze ko ubu u Rwanda rufite laboratwari zigezweho zifasha gupima ibipimo bya lead mu marangi.

Ku ruhande rw’abakora amarangi, Kalisa Callixte wo mu ruganda Ameki Color yatangaje ko batangiye gusimbuza ibikoresho byakoreshwaga birimo lead, bagahitamo ibindi bitangiza ubuzima. Ati: “Twashatse ibindi bikoresho bitarimo lead kugira ngo tugire uruhare mu kurinda ubuzima bw’abaturage.”

Umuyobozi muri ARECO Rwanda Nziza, Karemera Vincent, yasobanuye ko iki cyumweru cyateguwe hagamijwe gukangurira abantu kumenya ingaruka za lead no gusangira ubumenyi ku buryo bwo kuyirwanya. Ati: “Twifuje gufasha abantu kumenya uko iki kinyabutabire gikwiriye gukumirwa, cyane cyane mu marangi.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 1,5 ku isi bapfa bazize ingaruka zituruka kuri lead, ikaba ikiri imwe mu mpamvu zikomeye z’ibibazo by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *