Uko wahagarika burundu ikintu cyakugize Imbata

Yisangize abandi

Menya uburyo bwo gucika ku ngeso zakugize imbata. Iyi nkuru irimo ingero zifatika, inama n’ubuhanga byagufasha gusubirana ubuzima n’iterambere.

Mu buzima bwa buri munsi, usanga buri wese afite cyangwa yarigeze kugira ikintu runaka yibasira cyane, akagiha umwanya uhagije cyane kandi nta n’inyungu igaragara kimufitiye. Gusa kigakomeza kumwigenzurira kuko nyine yagihaye umutima n’amaraso bye.

Bimwe mu bintu bya hafi bikunze kworeka imbaga nyamwinshi y’abantu b’ingeri n’amoko yose mu isi harimo: (mobile phone)telefoni ngendanwa, (social media)Imbuga nkoranyambaga, (games)imikino itandukanye irimo n’iy’amahirwe, hakiyongeraho kandi nk’ibinyobwa bisindisha hakaba n’abavuga ko hari n’ababatwa no kurya ibiryo byinshi birenze ibyo bagakwiriye gufata, ndetse hakiyongeraho kubatwa n’ingeso yo gutinda gukora ibintu cg kwimura bihoraho icyo ugambiriye aribyo bita:(procrastination). Ibyo byose twavuze n’ibyo tutavuze haruguru iyo bigeze ku rwego bigutwara igihe, amafaranga n’imbaraga, nta kabuza uba watangiye urugendo rwo kwigarurirwa nabyo.

Nubwo iyi nyandiko yenda kuba ndende ariko si ndende cyane.Ntiza akanya katarambiranije twiganirire.Nkwibutsa ko aha wageze ari mu gisata cy’itangazamakuru cyataziriwe izina: Gate of Wise.

Nikoko kandi nk’uko ubyumvise ni nk’irembo rikaba n’ishakiro ry’ubwenge.Ntatinze reka twikomereze n’inyandiko yacu uko tuyisoma kandi ari nako tugenda tugerageza kuyumva no kuyisesengukirwa.

Umwanditsi w’Umuhinde Robin Sharma mu magambo ye yagize ati:

“Habits can either serve you or enslave you. Choose them wisely.”

Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda ibyo aribyo bishatse kuvuga biti: “Ingeso zawe zishobora kugufasha cyangwa zikakubera iminyururu; gusa ni wowe mahitamo.” Ariko se ubundi umuntu yakwigobotora ate ibintu byamugize imbata? Niba nawe uri mu bantu babaswe n’ibintu runaka cyangwa mu bajya bibaza icyo kibazo ndakurahiye iyi ngingo irakureba.

Reka twirebere kuri bimwe mu byo abantu bakunze kuberaho ingaruzwamuheto bakabatwa nabyo kugeza bageze n’aho bazasigara nta gahunda na nke bakitayeho.

1. Ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga

Kuri iyi ngingo twifashishije ubutumwa bw’uwitwa: Eric SANGWA w’imyaka 25 y’amavuko, akaba umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, akaba aherereye mu mujyi wa Kigali we ngo yatangiye kumva atagishobora gusinzira atarebye status z’inshuti ze. Aho buri munsi yamaraga amasaha arenga 6 kuri WhatsApp na TikTok, rimwe na rimwe bikamutera gusiba amasomo.

Ubwo naganiraga nawe nifashishije ikoranabuhanga mu magambo ye yansobanuriye agira ati:

“Ntabwo nari nkibasha gusinzira na gato ntabanje kureba WhatsApp Status z’abantu twa huriraga kuri WhatsApp, uko ninako kandi byabaga no kuri Facebook, hakaba n’ubwo namaraga amasaha menshi ndeba video ku yindi ku rubuga rwa TikTok, nkashiguka narengeje amasaha yo kwitegura ishuri ngahita nihitiramo gusiba ishuri dore ko internet yari yo kigirwamana cyange gikuru.”

Uwo akaba umwe mu bantu ibihumbi n’ibihumbagiza bamaze kubatwa n’iki kibazo ku isi.

2. Inzoga n’ibindi biyobyabwenge

Kuri iyi ngingo twifashishije ubutumwa bw’umubyeyi umwe wo mu Karere ka Rubavu wigeze gutakaza akazi ke nyuma yo kuba imbata y’inzoga. Akaba yaratangiye abinywa mu birori gusa, bikaza kurangira atabasha gukora akazi nta kinyobwa afite. Bikaba byaramugizeho ingaruka zirimo: gusenyuka k’urugo rwe, indwara z’umubiri, no guhomba mu byerekeranye n’ubukungu.

Ubwo nari muri busi nitemberera nahuriyemo n’umubyeyi wabonaga ko ari mu kigero cy’imyaka 28-32, ubwo twamaraga kwibwirana tukagenda tuganira namubajije kuri iyo ngingo maze nawe atazuyaje yambwiye ko yahuye n’iki kibazo ngo gusa kubw’amahirwe ngo n’ubwo yisamye yasandaye, agahura n’imbogamizi zitandukanye nababwiye haruguru, kuri ubu yasubiranye ubuzima busanzwe.

3. Procrastination (gutinda gukora ibintu)

Hari abavuga usanga bafite ingeso ijya gusa nk’ubute aho usanga bagira bati “Ejo nzasubira mu masomo, ejo nzatangira siporo, ejo nzandika igitekerezo cyanjye.” Bikaguma bityo kugeza umuntu yibagiwe burundu ikintu runaka yari yariyemeje gukora. Imyaka igashira nta cyo bagezeho. Bityo sobanukirwa ko gutinda gukora ikintu bishobora kukubera imbata ibasha gusenya inzozi zawe atabizi.

Dore zimwe mu ngaruka zikunze guterwa no kuba ingaruzwamuheto y’ibintu bitandukanye:

  • Gutakaza umwanya:

Amasaha menshi apfa ubusa ku bintu bitagufitiye inyungu.

  • Kuzahara kw’ubuzima:

Gutinda mu kintu runaka bishobora kwangiza umubiri n’ubwonko.

  • Kunanirwa kugera ku ntego:

Iyo ubaye imbata y’ibintu runaka Uba ufite amahirwe macye yo kwita no kugera ku ntego zawe.

  • Kudindiza iterambere rusange:

Abantu niyo baba benshi cyangwa bake babaswe n’ibintu runaka muri sosiyete, uko iterambere ryabo risubira inyuma ninako na sosiyete babarizwamo iba ibihomberamo mpaka uruhererane ku gihugu n’isi yose muri rusange.

Umwanditsi Jim Rohn yabivuze neza ati:

“Discipline is the bridge between goals and accomplishment.”

Ibyo aribyo twavuga dutya: “Icyo twita ikinyabupfura ni cyo cyambukirizo gihuriza hamwe intego n’ibyo ushaka kugeraho.”

Dore uburyo bwo gucika ku kintu cyakugize imbata:

Bumwe mu buryo bwagufasha gutandukana burundu n’ikintu cyakugize imbata burimo:

1. Kwimenyaho ikibazo

Burya ngo “Ibuye ryagaragaye ntiryica isuka” ninako umuntu wese wimenyeho ikibazo aba amaze gutsinda igice kinini cyacyo.

2. Kwiha intego

Niba warisanze mu kibazo runaka reka kwihutira guhindura byose icyarimwe mu gihe kimwe. Niba usanzwe umara amasaha 5 kuri telefoni, tangira uyagabanye gake-gake kugera kuri 3. Iyo ugenda buhoro, biraramba ku rusha guhita ushyiramo imbaraga z’umurengera kuko bishobora kuguca intege vuba.

3. Gusimbuza ikibi icyiza

Mu mwanya w’ikiruhuko, igihe ubonera akanya ko gukora bua bindi byose byakubase, gerageza ushake utundi tuntu runaka duto duto tuguhuza. Gake-gake uzamenyera kugeza ucitse kuri za ngeso. Urugero: niba uziko iyo uri wenyine ukajya kuri internet wamaraho umwanya munini ugatangira kureba amashusho y’urukozasoni, shaka uko uzajya ujyaho uri ahantu hatitaruye kandi uri kumwe n’abandi kuburyo utabona uko uko ukora ibyo bintu.

4. Gisha inama

Hari igihe umuntu atabasha kwifasha wenyine kureka ikintu runaka bitewe n’urwego kiriho. Bityo aba ashobora kugana: muganga w’inzobere, abajyanama, inshuti nziza cyangwa imiryango birafasha cyane mu rugendo rwo gucika ku kintu cyakugize imbata.

5. Kwigira ku bandi

Mu gitabo “The Power of Habit”, Charles Duhigg yagaragaje ko umubare munini w’abantu batsinze ingeso mbi ari abasobanukiwe imiterere yazo, hanyuma bakazisimbuza izindi.

Ati:

“Once you understand your habits, you have the power to change them.”

Ibyo aribyo nanone tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda twavuga duti:(“Iyo usobanukiwe ingeso zawe, uba unafite ubushobozi bwo kuzihindura.”).

Ngana ku musozo w’iyi nyandiko, sigarana ko kuba imbata bitavuze ko ubuzima bwawe bwarangiye. Ahubwo ni urugendo ruto ruganisha ku rugendo runini rwo kwigenga. Buri wese ashobora gucika ku ngeso mbi, agasubirana umwanya we, ubuzima bwe n’intego ze. Isi irunguka iyo abantu benshi bayobotse inzira nziza.

Wakoze gufata umwanya ugasoma iyi nyandiko. Ngewe wayiguteguriye kandi nkayikugezaho nitwa: CYIZA Theogene

Ushaka kujya ukomeza kwiyungura ubumenyi mu buryo butandukanye, ubona n’amakuru atandukanye arimo n’ayerekeranye n’imyanya y’akazi, amafaranga, imyidagaduro n’ibindi….Jya mu ishakiro wandikemo uti: http://www.gateofwise.com

Uzasangamo amakuru menshi wifuza mu rurimi rw’icyongereza no mu Kinyarwanda.

Dore ibitabo nifashishije ntegura iyi nkuru 👇

Robin Sharma, The Monk Who Sold His FerrariJim Rohn, The Power of Discipline, Charles Duhigg, The Power of Habit

N’inyandiko: Ingero n’ubushakashatsi ku buzima n’imyitwarire y’abantu ku isi


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *