Mu gihe Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kubera i Kigali, hari amafoto atandukanye ari gusakara ku mbuga nkoranyambaga.
Rumwe mu rwavugishije abantu ni urufotowe na B&B Fm Kigali, rwerekana umukinnyi w’amagare ufite telefoni mu ntoki, asa n’uvugana n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda.
Abenshi mu babonye iyo foto bibwirije ko uwo mukinnyi yasabaga nimero y’uwo mukobwa kugira ngo bazakomeze kumenyana. Hari n’ababyifurije neza, nka Cyubahiro Robert Mackenna wavuze ati: “Amahirwe aza rimwe, naza uyafate.”
Umunyamakuru wa B&B Kigali, Imfurayacu Jean Luc, na we yabyinnyemo akanyamuneza agira ati: “Ubu koko nimero ntacyo yari kuba itwaye? Shampiyona y’Isi ni ibirori, igare ryigaruriye Kigali.”
Nyamara Croix Rouge Rwanda yasobanuye ko ayo makuru atari ukuri, ivuga ko uwo mukozi wayo yari gufasha umukinnyi mu bijyanye n’itumanaho.
Bagize bati: “Ibyavugiwe ku mbuga nkoranyambaga ku ifoto si byo. Uwo mukorerabushake yafatanyaga n’umukinnyi wagize ikibazo cy’igare rye, akaba atashoboraga kuvugana na bagenzi be. Hariya yari amusabira ubufasha bw’itumanaho, si nimero bwite.”



