Umubyibuho ukabije wongewe mu byatuma umuntu atemererwa Visa yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yisangize abandi

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yasabye ko mu bisuzumwa harebwa niba umuntu akwiriye guhabwa Visa harimo no kureba niba afite umubyibuho ukabije. Usanganywe iki kibazo ngo yakwimwa Visa kuko gifatwa nk’indwara itoroshye gukira.

Ibi bivuze ko omubyibuho ukabije ushobora kwiyongeraho mu bindi bibazo by’ubuzima bituma umuntu adakwiye kwemererwa kwinjira muri Amerika. Umuvugizi wa White House, Anna Kelly, yavuze ko ari gahunda igamije kugabanya amafaranga Leta ishora mu kwita ku bantu bafite ubwo burwayi badashobora kwifasha uko bikwiye.

Yagize ati: “Hashize imyaka isaga ijana mu mategeko hiyongereyeho ko abantu bashobora kuba umutwaro kuri Leta, cyane cyane ku bijyanye no kwivuza, bashobora kwimwa Visa. Ubuyobozi bwa Trump buri gushyira mu bikorwa iri tegeko kugira ngo rishyire imbere inyungu z’Abanyamerika.”

Abayobozi basabwe no kujya bareba ibindi bipimo by’indwara zikomeye nk’iz’umutima, kanseri na diabète mu gihe basuzuma ubusabe bwa Visa.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Trump akomeje gahunda yo kohereza abimukira batemewe n’amategeko iwabo, aho agamije gusubizayo abagera kuri miliyoni buri mwaka.

Imibare yo mu 2023 yerekana ko abimukira batagira ibyangombwa bari miliyoni 14 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi buri mwaka hinjira abantu bashya bitemewe bagera ku bihumbi 500.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *