Umugabo yaheze mu bwiherero agiye gutabara Imbwa

Umugabo yaheze mu bwiherero
Yisangize abandi

Abashinzwe kuzimya inkongi barokoye umugabo wari wafatiwe mu bwiherero bw’ikibuga rusange  giherereye muri Leta ya Connecticut,  uyu mugabo yisanze muri ubu bwiherero ubwo yageragezaga gukuramo imbwa ye yari yisanze mu bwiherero ubwo imiryango yafungwaga ku buryo bwikora n’ijoro [Automatic].

Polisi yahampagajwe mu gitondo cyo ku cyumweru n’abakozi b’ahitwa Rockwell Park Ziherereye i Bristol kubera ko uyu mugabo yakekagwaho ubujura, abakozi b’ikibuga babwira abapolisi ko hari umuntu uri mu bwiherero . Abapolisi bahageze, bamukuyemo nyuma yo gusenya bimwe mu bice by’ubwiherero, ibyo bikaba byaratumye habaho igihombo kingana na $5,000 na $10,000, nk’uko polisi yabivuze.

Uwo mugabo wo muri Bristol, wakuwe mu bwiherero ari mutaraga, yatawe muri yombi ashinjwa ubujura, kwinjira ahatemewe no kwangiza ibintu ku bushake. Yaje kurekurwa abanje gutanga ingwate, kandi yasabwe kwitaba urukiko ku wa 7, Nyakanga.

Ubutumwa bwo kumusaba kwisobanura bwoherejwe kuri aderesi email iri mu makuru ye rusange, kubera ko nimero za telefoni ze zose ntizakoraga. Amadosiye yo mu rukiko kuri murandasi ntiyagaragazaga umwunganizi mu mategeko umuhagarariye.

Nk’uko Erica Benoit, ushinzwe ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kigo cya Bristol Parks,Recreation and  Youth and Community Services, yavuze ko, imiryango y’ubwiherero isanzwe yifunga ku buryo bwikora saa yine z’ijoro (10:00PM). Ntabwo haramenyekana neza uko imbwa yisanze muri ubwo bwiherero cyangwa igihe uwo mugabo yamaze mu bwiherero. Imiryango iba ifunze n’ijoro ishobora gufungurwa imbere mu nyubako. Polisi yavuze ko imbwa nta kibazo yagize. Benoit yagize ati:

“Ni inkuru idasanzwe rwose. Abakozi bacu b’ikibuga bagiye gukorana na polisi n’abazimya inkongi kugira ngo ibyo bitazongera kuba. Iyo aza guhampagara polisi akimara kubona ikibazo, twari kuba twarabashije kugikemura mu kanya nk’ako guhumbya”


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *