Umugenzi wo muri Angola yapfiriye mu ndege yerekeza i Maputo

Yisangize abandi

Umugore ukomoka muri Angola yapfiriye mu ndege ya TAAG Angola Airlines ubwo yari mu rugendo rwerekeza i Maputo muri Mozambique ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

Iyi kompanyi y’indege yatangaje ko urupfu rw’uwo mugenzi rwemejwe ubwo indege yari imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Maputo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, TAAG yavuze ko habaye “ikibazo cyihutirwa cy’uburwayi bw’umugenzi” wari kumwe n’umugabo we, maze abakozi b’indege bahita batanga ubufasha bw’ibanze ndetse bamenyesha inzego z’ubuvuzi ngo zitegure kumwakira.

Igihe indege yageraga i Maputo, abaganga bahise basuzuma uwo mugenzi bemeza ko yapfuye. Inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zahise zitangira iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rwe.

Nyuma yo gukurikiza inzira zose zemewe n’amategeko, iyi ndege yahise isukurwa nk’uko amabwiriza y’isuku n’umutekano abiteganya.

TAAG Angola Airlines yatangaje ko yifatanyije n’umuryango w’uwo mugenzi mu kababaro kabo, ibifuriza gukomera muri ibi bihe bikomeye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *