Umukoro ku Mavubi mbere y’umukino ukomeye na Bénin

Yisangize abandi

Amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 ku makipe yo muri Afurika ari kugana ku musozo, aho u Rwanda ruzasoreza uru rugendo mu mikino ibiri izakinwa muri uku kwezi kwa Ukwakira 2025.

Iyi mikino izasiga amatsinda asobanutse, mbere y’uko Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Kugeza ubu, Amavubi aracyafite amahirwe mu mibare yo kubona itike, kuko ari ku mwanya wa kane mu Itsinda C n’amanota 11, anganya na Nigeria, mu gihe Bénin na Afurika y’Epfo bari ku myanya ibiri ya mbere n’amanota 14.

Nubwo bimeze bityo, urugamba ruracyari ruremereye kuko imikino ibiri isigaye izaba ari ingenzi cyane. Umutoza Adel Amrouche n’abakinnyi be basabwa kudakora amakosa, cyane cyane mu mikino izahuza u Rwanda na Bénin i Kigali ndetse na Afurika y’Epfo iwayo.

N’iyo u Rwanda rutabona umwanya wa mbere, kuba urwa kabiri byarufasha gukomeza, kuko amakipe ane ya kabiri meza muri icyenda azahura hagati yayo mu mikino ya play-offs, hashakwe ikipe imwe izahagararira Afurika.

Ariko nabyo si ibintu byoroshye, kuko hari andi makipe amaze kugira amanota menshi kurusha u Rwanda, nubwo byose mu mibare bikiri mu buryo bushoboka.

Umukino wa Bénin: Uko u Rwanda rugomba kwitwara

Umukino w’ingenzi cyane uzahuza u Rwanda na Bénin uzabera ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, muri Stade Amahoro, guhera saa 18:00.

Amavubi azaba asabwa gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo kugera mu Gikombe cy’Isi, by’umwihariko niba Nigeria cyangwa Afurika y’Epfo zidakina neza mu mikino yazo.

Gusa iyi ntsinzi izasaba imbaraga n’ubushishozi, kuko abakinnyi 10 b’u Rwanda bafite amakarita y’umuhondo, harimo batandatu basanzwe babanza mu kibuga.

Muri bo harimo:

  • Ntwari Fiacre, umunyezamu
  • Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Niyomugabo Claude, na Manzi Thierry (ba myugariro)
  • Mugisha Bonheur (hagati mu kibuga)
  • Mugisha Gilbert na Kwizera Jojea (ba rutahizamu)

Abandi bafite amakarita ni Ishimwe Anicet, Gitego Arthur, na Omborenga Fitina (utarahamagawe ubu).

Umukinnyi uzongera kubona ikarita y’umuhondo kuri uyu mukino, ntazakina uwo usoza amatsinda u Rwanda ruzakirwamo na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025.

Ibi byabaye no kuri Bizimana Djihad na Nshuti Innocent, basibye imikino runaka kubera amakarita abiri y’umuhondo bakurikiranyijeho.

Bénin na yo mu ihurizo

Ku ruhande rwa Bénin, na yo ifite abakinnyi batanu bafite amakarita y’umuhondo, barimo Mohamed Tijani, Yohan Roche, Sessi D’Almeida, na Hassane Imourane.

Byongeye kandi, Junior Olaitan, umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe yizeye cyane, ntazitabira umukino kuko ikipe ye yo muri Turikiya (Götzepe) yamwimanye ivuga ko arwaye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *