Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025 abakuru b’ihugu bya Africa bahuriye mu nama ya “CEO Forum” yabereye i Abidjan muri Côte D’Ivoire, muri iyi nama abayobozi batandukanye bikije ku ntambara ishyamiranyije M23/AFC na DRC, nibwo umunyamakuru Larry Madowo yabajije HE Paul KAGAME niba gushakira igisubizo mu biganiro bya Doha atari ukudaha agaciro inzira yo kwishakamo ibisubizo ku Mugabane wa Afurika, kuko bigaragara ko inama imwe yagiranye na Tshisekedi i Doha, yatanze umusaruro kurusha ibiganiro bya Luanda na Nairobi byari bimaze igihe.
HE Paul KAGAME asubiza uyu munyamakuru yagize ati: “Ntekereza ko hari ibiganiro byinshi biri kubera icya rimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar na Amerika ntabwo twavuga ko twageze ko cyo twifuzaga, buri wese ari kugerageza.”
Byabaye nk’ibitungurana ubwo Perezida wa Africa y’epfo yunze mu rya mugenzi we w’u Rwanda ati: “ku bijyanye n’inzira y’amahoro by’umwihariko ku makimbirane ari ku mugabane wacu, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC, nshaka kunganira, aho kuvuguruza ibyo Perezida Kagame ari kuvuga.” Mu ijambo rye yavuze ko ibiganiro byabereye muri Africa nabyo bitanga umusaruro.
Ibi byabaye nk’ibitungurana kubera ko u Rwanda na Africa y’epfo bamaze igihe barebana ay’ingwe kubera ko Africa y’epfo iherutse kohereza ingabo zayo muri Congo bikaza kugaragara ko izi ngabo zifite umugambi wo kuzatera u Rwanda.