Umusenateri w’Amerika yaburiye Perezida Maduro ko Ingoma ye igiye guhanguka

Yisangize abandi

Senateri Rick Scott wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela ko ubutegetsi bwe bushobora guhinduka vuba, anamusaba guhunga mu gihe ingabo za Amerika zikomeje kwitoreza hafi y’inkombe z’iki gihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 26 Ukwakira 2025, Senateri Scott, uhagarariye komisiyo ishinzwe ingabo n’imibanire y’ibihugu muri Sena, yavuze ko ubutegetsi bwa Maduro buri hafi kugera ku musozo.

Ati: “Iminsi ye irarangiye, byaba ari impamvu z’imbere cyangwa izo hanze, nta kabuza hari ikigiye kuba.”

Yakomeje asaba Maduro guhungira mu Burusiya cyangwa mu Bushinwa.

Scott, umu-Republicans wo muri Leta ya Florida, akenshi anenga ubutegetsi bwa Maduro, abwise umuyobozi w’ibinyoma wicisha abantu. Yagize uruhare mu gutegura itegeko rya 2024, STOP MADURO Act, ryemerera ibihembo bya miliyoni 100 z’Amadolari ku muntu watanga amakuru yafasha mu gukurikirana no gufata Maduro.

Mu byumweru bishize, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero ku nkombe za Venezuela, bigamije guhashya ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge. Amerika kandi yongereye ibikorwa bya gisirikare muri Amerika y’Epfo, yohereza amato y’intambara, indege z’ubugenzuzi n’amatsinda y’abasirikare, nk’igice cya gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *