Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko umushinga w’indangamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 uzarangira utwaye miliyoni 70 z’amadolari, zingana n’arenga miliyari 101 Frw.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Banki y’Isi ari yo mufatanyabikorwa wa mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho yashoyemo miliyoni 48 z’amadolari (arenga miliyari 69 Frw). Ariko ashimangira ko ayo mafaranga atari ahagije kugira ngo umushinga urangire neza.
Ati: “Hari ukubaka sisitemu no kuvugurura serivisi zisanzwe zihabwa abaturage zishingiye ku ndangamuntu kugira ngo zitangire gukoresha indangamuntu koranabuhanga. Hari kandi ibikoresho bizifashishwa mu gutanga serivisi nshya zishingiye kuri yo.”
U Rwanda rufite n’abandi baterankunga batandukanye bari kurufasha muri uyu mushinga, ariko na Leta ubwayo ikaba iri gushyiramo amafaranga yayo. Mu ngengo y’imari ya 2024/2025, uyu mushinga wagenewe miliyari 5,3 Frw, naho muri 2025/2026 ukazahabwa miliyari 12,2 Frw.
Indangamuntu koranabuhanga izahabwa Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe n’abandi badafite ubwenegihugu ariko baba mu Rwanda.
Minisitiri Ingabire yasobanuye ko iyi ndangamuntu izorohereza serivisi nyinshi, ati:
“Izaba ifite amakuru yawe yose, ku buryo ushobora gufunguza konti ya banki cyangwa kubona serivisi zitandukanye utagiye aho bazitangirira.”
Iyi ndangamuntu izaba iboneka mu buryo butatu:
- Ikarita isanzwe,
- QR Code ushobora gukoresha kuri telefoni cyangwa mudasobwa,
- N’imibare izwi nka ‘token’, izajya ifasha mu kubona amakuru yawe.
Mu gusohora indangamuntu nshya, Ikigo NIDA cyatangije gahunda ya pre-enrollment platform, yo kwemeza no gukosora imyirondoro y’Abaturarwanda. Kugeza ubu, abantu barenga 3,300 bamaze kwiyandikisha.
Iki gikorwa cyatangijwe ku wa 7 Kanama 2025 mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali, kandi kirakomeje mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza.
Muri buri murenge hashyizwe site ebyiri, kandi abakozi 1,144 bamaze guhugurwa kugira ngo bafashe abaturage gukosora imyirondoro no gutanga ibimenyetso ndangamiterere birimo imboni, intoki n’isura.
Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, indangamuntu izajya igira ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere byabo bihinduka. Kuva ku myaka itanu kuzamura, umuntu azajya atanga ibimenyetso byose.
Biteganyijwe ko kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2026, abakozi bazahugurwa bazagera kuri 2,500, bakazafasha gukwirakwiza gahunda mu gihugu hose.
Mu ndangamuntu nshya, amakuru (datasets) yakuwe kuri 27 agashyirwa kuri 9 kugira ngo umwirondoro w’umuntu ube wuzuye kandi byoroshye gukoresha.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2026, u Rwanda ruzaba rumaze gushyira mu bikorwa indangamuntu koranabuhanga mu gihe cyateganyijwe, bityo rube igihugu cya mbere muri Afurika kibigezeho, nubwo ibindi bihugu byarayitangirije mbere bikirimo kuyubaka.






















