Ikigo cy’Abasuwisi, Novartis, ku bufatanye na Medicines for Malaria Venture (MMV), cyatangaje ko umuti mushya wa malaria witwa ganaplacide/lumefantrine (GanLum) wagaragaje ubushobozi bwo kurwanya malaria ku rugero rwa 97%.
Ibi byavuye mu igerageza ryakozwe ku bantu 1,688 barimo abana n’abantu bakuru, mu cyiciro cya gatatu cy’ubushakashatsi. Igerageza ryakorewe mu bigo 34 byo mu bihugu 12 by’Afurika.
Nubwo hari indi miti isanzwe ikivura malaria, abahanga bagaragaza impungenge ko ubushobozi bwayo bugenda bugabanuka. Urugero ni artemisinin, umuti umaze imyaka irenga 20 werekanwa ko utagitanga umusaruro nk’uko byifuzwaga. Iki kibazo cyatangiriye muri Cambodge, ariko ubu kimaze kugaragara no mu bihugu byinshi birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania na Eritrea.
Dr. Abdoulaye Djimdé, umwarimu muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Bamako muri Mali, yavuze ko ikibazo cy’imiti itagihangana na malaria gikomeje kwiyongera ku mugabane w’Afurika.
GanLum utegerejweho gutanga igisubizo kuri iki kibazo gikomereye isi. Nuwemerwa, uzaba ari umuti mushya wa malaria wa mbere Novartis ishyize ku isoko kuva yashyira hanze Coartem mu 1999.






















