Inkubi y’umuyaga ikaze ifite umuvuduko wa kilometero 155 ku isaha yibasiye Nouvelle-Zélande, ituma ingo zirenga ibihumbi 90 zibura amashanyarazi ndetse ingendo z’indege zirenga 100 zisubikwa.
Ku wa 23 Ukwakira 2025, ikigo cy’iteganyagihe cy’iki gihugu cyatangaje ko uyu muyaga uri kugenda usatira igihugu cyose, ukagera mu bice by’amajyepfo n’amajyaruguru, ukaba ushobora kugira ingaruka zikomeye mu mijyi minini nka Canterbury na Wellington.
Abayobozi basabye abaturage guguma mu nzu, kwirinda ingendo z’amatungo cyangwa iz’amagare, no kwitegura ibura ry’amashanyarazi, bitewe n’imvura nyinshi ishobora kwiyongera mu majyepfo y’igihugu.
Uyu muyaga watwaye ibisenge by’inzu, usenya ibiti n’insinga z’amashanyarazi, ndetse wateje impanuka zateye impfu. Umugabo umwe yapfuye akubiswe n’ishami ry’igiti ubwo yari ari mu nzira y’amaguru izwi cyane mu murwa mukuru wa Nouvelle-Zélande.
Aya makuba yabaye mu gihe abakozi ba Leta barenga ibihumbi bari mu myigaragambyo bise “Mega Strike”, barimo abarimu, abaganga n’abandi bakozi ba serivisi rusange, basaba kongererwa umushahara no kunozwa kw’imibereho mu kazi.
Inzego z’umutekano zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose ngo amashanyarazi asubire vuba, ariko zihanura abaturage kutajya ahantu hari ibiti byaguye cyangwa insinga z’amashanyarazi zimanitse, kugira ngo birinde impanuka zishobora gukurikiraho.





















