Umuyaga wiswe Melissa wishe abantu batatu muri Jamaica

Yisangize abandi

Inkubi y’umuyaga Melissa ikomeje kuyogoza ibirwa byo muri Caraïbes, aho muri Jamaica yahitanye abantu batatu, ndetse ihita ishyirwa ku rwego rw’umuyaga ukomeye kurusha indi yose ibaye muri uyu mwaka wa 2025.

Uyu muyaga watangiye kwibasira Jamaica mu ijoro ryo ku wa Mbere, nyuma y’iminsi Leta yari yatangaje impuruza y’uko ushobora kugera ku kirwa.

Mu rwego rwo kurengera abaturage, Minisitiri w’Intebe Andrew Holness yategetse ko amashuri afungwa, ndetse n’ibibuga by’indege bya Norman Manley na Sangster bigahagarika imirimo. Abatuye mu bice byegereye inyanja, cyane cyane mu Murwa Mukuru Kingston, basabwe kwimukira mu bice bifite umutekano.

Melissa ni yo nkubi y’umuyaga ya mbere ikomeye yibasiye Jamaica kuva mu 1981, ubwo umuyaga Gilbert wahitanye abantu 49.

Uretse Jamaica, uyu muyaga wahitanye abandi bantu bane muri Haiti no muri Repubulika ya Dominicaine.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukurikirana inkubi z’imiyaga (National Hurricane Center) cyatangaje ko Melissa ifite umuvuduko ugera kuri kilometero 290 ku isaha, bikayigira inkubi ikaze cyane ibaye muri uyu mwaka.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *