Umwami Charles III yatashye urwibutso rw’abasirikare baryamana bahuje ibitsina

Yisangize abandi

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatashye ku mugaragaro urwibutso rushya rw’Igihugu rwubakiwe abasirikare babarizwa mu muryango wa LGBT+, uhuriza hamwe abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumviro bitandukanye ku mibonano mpuzabitsina.

Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka 25 u Bwongereza bukuyeho itegeko ryababuzaga gukorera mu ngabo, rikaba ari n’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire n’ubwisanzure mu nzego z’umutekano.

Ibirori byo gutaha uru rwibutso byabereye muri National Memorial Arboretum, ahashyingurwa abaguye ku rugamba bazize umutekano w’igihugu, mu mujyi wa Staffordshire.

Mu ijambo rye, Brigadier Claire Phillips, umwe mu basirikare babarizwa muri uyu muryango, yavuze ko uru rwibutso “rugaragaza urugendo rwo kwiyunga no guha agaciro amateka ashaririye y’igihe abantu babuzwaga amahirwe kubera abo bari bo.”

Ati: “Ni intambwe yo guha icyubahiro abigeze gukorera igihugu ariko bakarenganywa. Uru rwibutso ni ubutumwa bw’uko buri wese wambara impuzankano akwiriye kubahwa.”

Sergeant Alastair Smith, umwe mu basirikare bashyingiranywe n’uwo bahuje igitsina, yavuze ko uru rwibutso ari “ikimenyetso cy’ubutwari butazibagirana.”

Ati: “Hari imyaka myinshi abantu bagombaga kwihisha abo bari bo kugira ngo bakomeze gukora umurimo wabo. Uru rwibutso rutwibutsa ko ubutwari bwabo butazibagirana.”

Gutaha uru rwibutso byafashwe nk’intambwe y’amateka mu rugendo rwo gufungurira abantu bose amahirwe angana mu ngabo z’u Bwongereza.

Kuri ubu, inzego z’umutekano z’u Bwongereza zishyigikiye ubumwe, ubwubahane n’ubwuzuzanye, byerekana urugendo igihugu cyakoze mu myaka 25 ishize mu kurengera uburenganzira bwa LGBT+.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *