Ingaruka 5 zishobora guterwa no gukoresha VPN, burya ushobora no gufungwa.

Share this post

VPN (Virtual Private Network) ni bumwe mu buryo bukoreshwa nabakora ibyaha birimo gucuruza abantu (Human Trafficking), Gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse n’andi mabi yose akorerwa kuri internet. Bakoresha VPN kugira ngo bahishe aho baherereye VPN cyangwa se kugira ngo bahishe umurongo wa Internet barimo gukoresha (IP address)

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ingaruka 5 zikomeye zo gukoresha VPN.

Ubundi VPN ifite ibyiza ariko ni bike ugereranyije n’ibibi bishobora kukubaho mu gihe uri kuyikoresha.

Dore bimwe mu bibazo bishobora guterwa no gukoresha VPN:

Kugabanya umuvuduko wa Internet:

VPN ishobora kugabanya umuvuduko wa Internet kuko itwara igihe kinini mu gusubiza amakuru binyuze mu maserver yayo. Ubusanzwe VPN igusaba kwikonekita (connect) ku bihugu bitandukanye nka France, British n’ibindi, ibi bifata igihe kinini bikaba byatera kugenda game Kwa internet ya telephone yawe.

Ibibazo by’umutekano:

Niba VPN idafite uburyo buhamye bwo kurinda amakuru, ishobora gutuma amakuru yawe yibwa cyangwa akangirika. Ibi biterwa nuko Abajura bakihisha mu mataka wa VPN maze bakabasha kugera ku makuru yawe nka mafoto, umubare wawe w’ibanga ndetse n’andi makuru yingenzi.

Gukoresha VPN zitujuje ibisabwa

Hari VPN zimwe zishobora gukurikirana ibikorwa byawe kuri Internet cyangwa kugurisha amakuru yawe ku bantu batizewe. Abantu benshi bakunze kwibasira ko VPN itanga internet y’ubuntu, ibyo ni ukwibeshya kuko VPN zinjiza amamiliyoni y’amafaranga bakuye mu makuru yawe baba bagurishije. Ibaze kwisanga hari abantu bazi aho utuye kandi bafite imyirondoro yawe yose.

Ibibazo by’amategeko

Mu bihugu bimwe na bimwe, gukoresha VPN  binyuranyije n’amategeko, bityo bikaba byagutera ibibazo wowe uri kuyikoresha. Urugero: Uganda n’u Bushinwa, muri ibi bihugu ushobora no gufungwa cyangwa ugacibwa amande. U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri VPN ariko amakuru yawe yakusanyijwe na VPN ashobora gukoreshwa mu bikorwa bibangamiye leta y’u Rwanda maze mu gihe gito ukisanga imbere y’ubutabera.

Reba video ivuga ku bibi bya VPN.

Indi ngaruka yo gukoresha VPN ni ukugabanya ubushobozi bw’ibikoresho byawe (Telephone cyangwa Machine):

VPN ishobora gutuma ibikoresho byawe bikora buhoro kubera uburyo bwo gutunganya amakuru, kugira ngo wikonekite kuri VPN bisaba inzira ndende, ni yo mpamvu telephone yawe ishobora kugenda gake nubwo hari impamvu nyinshi zatuma telephone yawe igenda gake, gusa na VPN yaba imwe muri izo mpamvu.

Nubwo bimeze gutyo kuri VPN ariko hari iz’indi VPN zizewe ku buryo wazikoresha nta kibazo. Muri twavugamo nka NordVPN, SharkVPN n’izindi.

Nyuma yo kumva ibibi bya VPN, umwanzuro ni uwawe ushobora gukomeza kuyikoresha niba wumva wakihanganira ibihano ishobora kuguteza cyangwa ugahitamo gukoresha VPN zizewe.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *