Trump yavuze ko filime zibangamiye umutekano w’igihugu, ahita asaba ikigo cy’ubucuruzi gutangira gusoresha izi filime.
Abicishije ku rubuga rwe”trust” yavuze ko Amerika izashyiraho umusoro wi 100% kuri filime zose zatunganyirijwe ku butaka butari ubw’Amerika. Trump yasobanuye ko uyu musoro yawushyizeho mu rwego rwo kurokora uruganda rwa filime muri America rwari rugeze mu mwobo.
Abinyujije muri iyi post yahise avuga ko agiye guhita atanga uburenganzira ku rwego rw’ubucuruzi kugira ngo rutangire gushyira mu bikorwa iki kemezo yafashe. Yahise ashimangira ko bakeneye kureba filime zikorerwa muri America gusa.
Ushinzwe ubucuruzi muri America Howard Lutinick yahise anyarukira kuri X yemeza Aya makuru.
Nubwo yaba Howard cyangwa Trump ntawatanze amakuru arambuye kuri iyi ngingo.
Iri ni itangazo rikurikiye iryo kongeza imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.