Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yavuze ko umuntu urangwa n’Ubunyarwanda agira imbaraga zidashira mu ngamba zose, ashimangira ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Ubu butumwa bwashyizwe hanze na Unity Club mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu gihe uyu muryango witegura Ihuriro rya 18 rizaba mu Ugushyingo 2025.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko “Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere byasizwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho igihugu cyubaha indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.”
Yakomeje avuga ko umurage w’Ubunyarwanda ukwiriye kuragizwa abakiri bato, ati:
“Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato.”
Ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club rigamije kurebera hamwe ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, no gusuzuma inzitizi zigihari hagamijwe kuzishakira ibisubizo.
Nyirasafari Espérance, Umunyamuryango wa Unity Club akaba n’Umuyobozi wa Sous-Commission y’imibereho myiza n’ubusabane, yavuze ko iri huriro riri mu murongo wo kwimakaza ubumwe n’amahoro, ashimangira ko rizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti:
“Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu.”
Yongeraho ko muri iri huriro MINUBUMWE izamurika ubushakashatsi bushya bwerekana igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda, nk’uburyo bwo gusuzuma aho igihugu kigeze muri uru rugendo.
Unity Club Intwararumuri yashinzwe mu Gashyantare 1996 na Madamu Jeannette Kagame, igamije guteza imbere umuco w’ubumwe, amahoro n’imiyoborere myiza. Uyu muryango ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye, bose bafatanya mu kubaka igihugu cyunze ubumwe kandi gitekanye.





















