Venezuela ikomeje gushya ubwoba, yiteguye intambara na Amerika isaha n’isaha

Yisangize abandi

Venezuela yatangaje ko iri mu bihe bikomeye by’ubwoba, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje ibikorwa bya gisirikare hafi y’inkengero zayo, mu rwego Perezida Donald Trump avuga ko ari urwo “kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge”.

Tarek William Saab, Intumwa Nkuru ya Leta muri Venezuela, yatangaje ku Cyumweru ko igihugu cye gihangayikishijwe bikomeye n’imigambi ya Trump yo gushaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Nicolás Maduro, agamije kwigarurira umutungo kamere wa Venezuela urimo zahabu, lisansi n’andi mabuye y’agaciro.

Saab, uzwi nk’umwe mu bantu ba hafi ba Maduro, yavuze ko Amerika imaze igihe ishaka guhirika Guverinoma ya Venezuela, ariko imigambi yayo yagiye ipfuba buri gihe.

Amerika iri mu bihugu bitemera ko Maduro ari Perezida wemewe n’amategeko, nyuma y’amatora yabaye mu mwaka ushize yagaragajwemo amakemwa y’ubunyangamugayo.

Mu bihe bishize, Trump yakunze kuvuga ko ashobora gutangiza intambara yo ku butaka muri Venezuela, nyuma y’uko ibikorwa bya gisirikare mu mazi bimaze gufata indi ntera, bikaba bimaze guhitana abantu 43 mu bitero byagabwe ku mato bivugwa ko atwara ibiyobyabwenge bivanywe muri Venezuela bijyanwa muri Amerika.

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika imaze iminsi igaragaza impungenge ku byo yita ibikorwa by’ubwiyahuzi bya Trump, ivuga ko bishobora guteza intambara ndengamipaka itateganyijwe.

Ku rundi ruhande, Trump yategetse inzego z’ubutasi z’igihugu cye kwinjira muri Venezuela mu rwego rwo guhiga abashinjwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, anavuga ko “uzabagerageza kubitambika azabigwamo.”

Ibimenyetso byose birerekana ko umwuka hagati ya Washington na Caracas urimo gukara cyane, ndetse Venezuela irimo kwitegura intambara isaha n’isaha mu gihe Amerika yakomeza ibikorwa bya gisirikare hafi y’igihugu cyayo.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *