Vestine Ishimwe yakorewe ‘Bridal Shower’ yitegura kurushinga n’Umunya-Burkina Faso

Yisangize abandi

Umuhanzikazi Ishimwe Vestine uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower) mu rwego rwo kwitegura kurushinga n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.
Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, byitabirwa n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi. Byaranzwe n’ibyishimo, amasengesho n’impanuro ku rugendo rw’ugushyingirwa, aho benshi bagaragaje ko banyuzwe n’iterambere ry’urugendo rw’urukundo rwa Vestine.

Uyu muhanzikazi aherutse gutangaza ko azarushinga na Idrissa Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025 mu birori bizabera mu Intare Conference Arena.

Kuri ubu, Vestine yanamaze guhindura amazina ku mbuga nkoranyambaga, aho yiyita Vestine Ouédraogo, agaragaza ko yiteguye byimazeyo intambwe agiye guterera mu rugo rushya.

Tariki 15 Mutarama 2025, ni bwo Vestine n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo. Uwo muhango wari uw’ibanga ku buryo watunguye benshi mu bakunzi b’aba bahanzi.

Vestine na Dorcas bazwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zirimo “Ihema”, “Yebo”, “Iriba”, ‘Si Bayali” n’izindi, zagiye zigaragaza ubuhamya bwabo n’urukundo rw’Imana.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *