Umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomoje ku bihugu by’ibihanganye mu iterambere byumva ko byatanga amasomo cyangwa bigafatira ibihano abantu, ko ibyo ari ugutera ubwoba.
Perezida Kagame yavuze ko abarega u Rwanda gukoresha ibyo rukora mu kwirinda, kurinda Abanyarwanda, kurinda igihugu cyabo bituruka ku mabuye y’agaciro ahubwo ko ari bo biba amabuye y’agaciro muri Congo.
Yabivuzeho mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31 byabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 04 Nyakanga.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abikorera n’abo mu nzego za Leta zitandukanye, yagaragaje ko hari ababereyeho gutinyisha abantu bitwaje uburenganzira bwa muntu.
Ati: “Ibi bihugu bikize byo hanze byirirwa bivuga ubusa, erega narababwiye, baba bari aho batinyisha abantu, bakazana ibintu by’uburenganzira bwa muntu, ngo barashaka gutera ubwoba, ngo Kagame navuga ngo nzamujyana…. uzanjyana he se wowe? Wamvana he?
Umuntu agatangira ngo ibihano, ibihano, James Kabarebe ibihano, ibihano by’iki? uri umusazi gusa. Uri ahongaho ugatangira gutanga amasomo, ngo n’uko bava i Burayi, Amerika cyangwa Canada bagatanga amasomo.”
Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka Ine Isi yose iteraniye ku Rwanda, rimwe na rimwe akibaza niba u Rwanda azi ari rwo ruteraniyeho Isi yose!
Ati: “Urwanira kubaho, uburenganzira bwe, baramwamagana ariko iyi Si tubayemo ni ko imeze, barakwamagana ku mpamvu zitandukanye.”
Nta munsi n’umwe u Rwanda rutigeze rwamagana abayobozi muri aka Karere bafata mikoro bakigisha abantu kwicana, kwicira abantu icyo ari cyo.
U Rwanda rwasobanuye kenshi ukuntu abantu bavuga ikinyarwanda bari hakurya y’imipaka y’u Rwanda nka ba nyir’ibyo bihugu nyuma yo guca iyo mipaka, ko ibyo ntaho bihuriye n’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazihanganira abashaka guhungabanya umutekano warwo.
Ati: “N’abandi baturanyi, bamwe bigeze gukinisha iby’Interahamwe na bo rwose n’uyu munsi babimenye, na kiriya gihe barabimenye tuzahangana na bo.”