Umuhanzi akaba n’umunyamakuru NYARWAYA Innocent wamamaye nka Yago Pon dat mu muziki Nyarwanda yatangaje ko yibarutse imfura ye y’umuhungu.
Ni umwana yabyaranye na TETA Christa. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Igihe yavuze ko uyu yahoze ari umufana we, yagize ati:
“Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”
Uyu ni umwana wavutse ku wa 05 Gicurasi 2025 avukira muri Uganda ahitwa Wentz Medical center Kampala. Abicishije kuri Instagram Yago yagize ati:
“Imana yatubereye nziza, congratulations TETA Christa [ashyiraho utu emoji] ndagukunda [emoji] Kandi simbyicuza 05 Gicurasi 2025” yakomeje agira ati:
“Imitima yacu irishimye, Imiryango yacu irishimye ko umwami ahageze Imana ni nziza iteka ryose!! Big energy ”
Kuri uyu mugoroba 08 Gicurasi 2025, abicishije kuri Channel ye ya YouTube Yago Tv show nibwo yatangaje amazina y’umwana we, umwana wa Yago yamwise “Prince Charm”