Ikoranabuhanga rya 5G ryageze mu Rwanda

Share this post

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yagejeje internet ya 5G mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ikaba yatangiye kuboneka kuri site ya Kigali Heights/KCC [Kigali Convention Centre].

Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Dufite site ya mbere ya 5G mu Rwanda kuri Kigali Heights/KCC. Ni intambwe ishimishije kandi iteye ishema kuri twe, ubwo dutangiye uru rugendo. Mu kujya imbere na 5G, si twe tuzarota abakiliya bacu batangiye kuryoherwa n’ibyiza bya 5G.”

Mu 2020 ni bwo iyi sosiyete y’itumanaho yatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo y’itumanaho mu Rwanda mu rwego rwo guha umusingi ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka. Ni ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. MTN yatangaje ko ayo mavugurura yakozwe mu guha umusingi ikoranabuhanga rishya rya 5G, 6G n’izindi tekinoloji.

Mu 2023, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’u Bushinwa agamije kwagura ubufatanye mu by’ikoranabuhanga bukagera no mu zindi nzego zirimo gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G.

Icyo gihe Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwakeneramo internet ya 5G.

Ati “5G turayikeneye mu Rwanda […] turebe mu buvuzi, iyo urebye aho ikoranabuhanga rigana mu kugira ngo hongerwe ubushobozi ari ku bavura cyangwa mu bigo by’ubuvuzi kugira ngo birusheho gutanga serivisi zinoze, aho ni ahantu hamwe tubona hari amahirwe, mu gihe twashyiraho iki gikorwa remezo cya 5G.”

Yavuze ko urwego rw’ubuvuzi ari rumwe mu zatumye u Rwanda rutangira gutekereza kuri 5G nubwo hari kurebwa n’izindi nzego yakoreshwamo.

Ati “Ni yo mpamvu twatangije gahunda yo kugira ngo n’ubundi turebe uburyo twakwagura imiyoboro ya 5G ariko tunareba tuti ese yazagenda yifashishwa he, mu buryo bushobora gufasha Umunyarwanda aho ari hose ariko cyane cyane duhereye muri serivisi z’ubuvuzi.”

Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk’intambwe izaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk’aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo n’ibindi bizwi nka Internet of Things. Izwiho umuvuduko uri hejuru uri hagati y’icumi na 100 ku muvuduko usanzwe wa 4G.

Mu Kinyarwanda cyoroshye, 5G wayisobanura nk’icyiciro cya gatanu cy’ikoranabuhanga ryihutisha amakuru kurusha ibisanzwe. Gusa iyo tuvuze kwihuta bisobanurwa kwinshi. Nko muri Amerika, sosiyete y’itumanaho ya Verizon iherutse gukora igerageza kuri 5G, isanga ishobora kwihuta nk’igihe umuntu amanura ibintu (download), akabona gigabits 1.0 ku isegonda (1.0 Gbps).

Ni ukuvuga ngo ni nk’inshuro ziri hagati y’icumi na 100 z’umuvuduko usanzwe, ndetse ni umuvuduko mwinshi utanabona no ku miyoboro ya fibre optique, bisobanuye ko uyifashishije ushobora kumanura kuri internet ibintu amagana ku muvuduko wo hejuru.

Ntabwo ari umuvuduko gusa. Niba uri kuri internet ugakanda ku kintu runaka ugiye gusoma, hari umwanya bifata kugira ngo rwa rupapuro wakanzeho rufunguke (mu cyongereza bizwi nka Latency). Ubusanzwe bishobora kumara milliseconde 20 [mu isegonda rimwe harimo milliseconde 1000) kugira ngo rwa rupapuro rufunguke, ariko kuri 5G ni munsi ya milliseconde imwe. Bifate nk’aho ari nk’igihe bitwara kugira ngo telefoni yawe itere umurabyo mu gihe uri gufotora.

Ikindi cyiza cyayo ni uko yo ifite ubushobozi bwo kuba wacomekaho ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga kurusha ibyo washyira kuri internet isanzwe, ukayifashisha mu rugo wenda ucometseho firigo yawe ikaza kuguha amakuru ko ibintu birimo harimo ibyakonje cyane cyangwa se ibigiye kubora n’ibindi.

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *