Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yishimiye gukama inka ku nshuro ya mbere i Bigogwe

Yisangize abandi

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yagaragaje akanyamuneza kadasanzwe nyuma yo gukama inka ku nshuro ye ya mbere, ubwo yasuraga agace ka Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, aho yamenye byinshi ku kamaro k’inka mu muco nyarwanda.

Ambasaderi Thorpe yanyuze i Bigogwe mu rugendo rwe rwo kwerekeza i Gisenyi, aho hateganywaga imikino ya King’s Baton Relay ya Commonwealth Games.
Mu butumwa yasangije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko nubwo gukama inka byamugoye, byamuhaye isomo rikomeye ku muco w’u Rwanda.

“Mu rugendo rwo kujya i Gisenyi muri King’s Baton Relay, nahagaze mu Bigogwe ngerageza gukama inka bwa mbere. Amata menshi yaransutse ku ipantaro kurusha ayageze mu nkongoro! Ariko byari ibyishimo kandi nize byinshi ku kamaro k’inka mu muco nyarwanda,”
Amb. Alison Thorpe.

Bigogwe, isoko y’umuco n’ubukerarugendo

Agace ka Bigogwe kazwi cyane mu Burengerazuba bw’u Rwanda kubera ubwatsi bwiza n’inka z’inyarwanda. Abahasura bahabwa amahirwe yo gusobanurirwa ubuzima bw’aborozi, kwirebera uburyo inka zororerwa ndetse no kwitoza gukama.

Mu muco nyarwanda, inka ntigarukira ku gutanga amata gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo, ubumwe n’agaciro. Guhabwa inka bifatwa nk’ikirango gikomeye cy’ubucuti no gusangira ubuzima.

Ngabo Karegeya, washinze sosiyete “Ibere rya Bigogwe”, ni we watangije ubu bukerarugendo bushingiye ku muco w’inka. Yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo afasha ba mukerarugendo gusura no gusabana n’inka, akabigisha ku buryo bworoshye kandi busetsa.

Karegeya avuga ko uru rugendo rwaturutse ku rukundo afitiye inka rwakomotse kuri nyina, wamwibarutse ari mu nka, akamurerera mu mata.

“Inka zatumye menya indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ubu ndashaka ko n’abandi bazimenya nk’uko nanjye nzizi,” avuga.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *