Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye kigiye gusubukura igerageza ry’intwaro za nucléaire, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ziteganya gukora ibikorwa nk’ibi byo kwiyongerera ubushobozi bwa gisirikare.
Putin yavuze ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano w’igihugu, cyane ko ibiganiro biherutse kugamije guhagarika intambara yo muri Ukraine byarangiye nta bwumvikane hagati ye na Perezida Donald Trump.
Yahaye amabwiriza Minisiteri y’Ingabo n’iy’Ububanyi n’Amahanga gukusanya amakuru no gutegura uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gusubukura igerageza ry’intwaro za kirimbuzi.
Ati: “Mukwiriye gutangira gukora igenamigambi rizadufasha gutangiza igerageza ry’intwaro za nucléaire ku buryo bwizewe.”
U Burusiya bwaherukaga gukora igerageza ry’intwaro za nucléaire mu 1990, mbere y’uko isenyuka rya Leta y’Abasoviyete ribaho.
Icyemezo cya Putin kije nyuma y’uko Trump aherutse gutegeka Minisiteri y’Ingabo ya Amerika gusubukura igerageza nk’ayo, avuga ko bigamije guhangana n’u Burusiya n’u Bushinwa bari kwiyubaka mu buryo bwihuse mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi.





















