Ukraine: Perezida Zelensky yemeye amatora mu gihe kiri imbere

Zelensky
Yisangize abandi

Perezida wa Ukraine  Volodymyry Zelensky, yavuze ko yasabye abayoboke b’ishyaka rye gutangira gutegura itegeko ryatuma igihugu gishobora gukora amatora nubwo bakiri mu ntambara n’u Burusiya.

Amatora ya Perezida muri Ukraine yagombaga kuba yarabaye muri Gicurasi 2025, arasubikwa kubera ko iki gihugu cyari gisumbirijwe mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.

Ni ibintu byakomeje gukoma mu nkokora ibiganiro byo guhagarika intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, kuko ab’i Moscow batahwemye kugaragaza ko Ukraine nta buyobozi ifite bityo ko batagirana ibiganiro n’abatemewe n’amategeko.

Kuri iyi nshuro Zelensky wagiye ku butegetsi mu 2019 yavuze ko amatora ashobora kuba mu mezi atatu ari imbere ariko ko bizakunda mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’u Burayi byijeje umutekano wuzuye Ukraine.

Zelensky yemeye amatora nyuma y’igihe kirekire yarinangiye, agaragaza ko atakorwa mu gihe igihugu kiri kuyoborwa mu buryo budasanzwe bwa gisirikare. Icyakora yavuye ku izima nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump amugaye.

Ku wa 9 Ukuboza 2025 Trump yabwiye Politico ati:” Ni ibihe by’ingenzi byo gutora. Bari kwifashisha intambara ngo hatabaho amatora (……..) Bigeze aho ubu nta demokarasi na nke ihari.”

Trump yavuze ko nubwo yemeye ko amatora azaba, ikibazo kikiri uburyo amatora azabaho mu bitero, bari kuraswaho bikomeye

Yagize ati:” Mfite ubushake bwo gukora amatora, ariko si icyo gusa. Ubu ndasaba kandi ndabivuga mu ruhame, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizimfashe. Mfashijwe mu minsi iri hagati ya 60 na 90, Ukraine  izaba yiteguye gukora amatora ”

Ukraine irifuza  ubufasha bwo kuyirinda cyane cyane buturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyakora Washington ntisobanura neza niba izakomeza gutanga inkunga ya gisirikare igihe Ukraine n’u Burusiya byaba bishyize umukono ku masezerano y’ihagarikwa ry’imirwano.

Amagambo Zelensky yavuze ashobora gushyira igitutu kuri Perezida Donald Trump ngo atange ubu bufasha niba ashaka ko amatora aba muri Ukraine.

Ukraine irigutegura amasezerano y’amahoro agizwe n’ingingo 20, kandi inakorera ku zindi nyandiko, nk’uko Zelensky abitangaza.

Izo nyandiko zindi zisobanura uko ubufatanye mu kurindira Ukraine umutekano buzaba bumeze hagati yayo, Amerika n’u Burayi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *