Inzobere mu ntambara zivuga ko gutwarwa upfutswe mu maso ari ibisanzwe

Intambara
Yisangize abandi

Iyi ni yo foto ya mbere ya Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’igihe gito afashwe mu gitero cy’ingabo za Amerika. Ni ifoto itazava mu mitwe y’abatari bake bakurikiranye iby’iki gitero.

Col (Rtd) Mark Cancian wabarizwaga mu gisirikare kirwanira mu mazi akaba yarahoze ari umujyanama mukuru mu bijyanye no kurwanya abahungabanya umutekano, avuga ko gutwara Maduro ari ibisanzwe kandi ko Leta ifata ifungwa rya Maduro nk’ikibazo kijyanye no kwubahiriza amategeko, ko atari igitero cya gisirikare kandi ko ifata Maduro nk’imfungwa.

Agira ati: “Ibi bigaragarira mbere na mbere mu magambo akoreshwa ndetse n’uko afatwa. Yarafashwe ajyanwa mu bigo by’ahafungirwa abantu kandi ibintu byose bikorerwa umuntu uwo ari we wese ukurikiranyweho icyaha birubahirizwa kuri we.”

Inzobere zitandukanye mu by’intambara zabwiye ikinyamakuru BBC ko gutwara umuntu umupfutse mu maso n’amatwi ngo ari uburyo busanzwe cyane cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho mu bikorwa nk’ibyo bamufunga amaso n’amatwi.

John Spencer, inzobere mu bikorwa bya gisirikare n’intambara, akaba n’umuyobozi mukuru w’ishami ryigisha intambara ku kigo ‘Modern War Institute’ cyo gace ka West Point, agira ati: “Ubu ni ubuhanga busanzwe bwo gufunga umuntu, mu bikorwa bya gisirikare,. Bufasha mu gucecekesha umuntu no kumutandukanya n’abandi kandi ntashobore kuvugana nabo.

Ni no kurinda umutekano w’igikorwa mu kubuza umuntu kumenya uburyo, abantu, ahantu, n’ubushobozi byakoreshejwe muri icyo gikorwa.”

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, ni we ubwe washyize hanze ifoto ya Maduro ku rubuga rwe rwa Truth Social, ubwo uwari wungirije Perezida Maduro, Delcy Rodríguez, yarimo asaba gihamya cy’uko Maduro n’umugore we bakiri bazima.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *