Ikigiye gukurikira urupfu rwa Papa Francis ni ugutorwa k’undi mu Papa uzamusimbura. Muri iyi nkuru naguteguriye abahabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Pope Francis.
Mu gihe abakaridinari barigushyashyana bashaka uzasimbura Papa Francis, Twebwe Gate of wise twagerageje gukusanya amakuru agaragaza abahabwa amahirwe menshi yo kuzasimbura Papa Francis.
Iyi nama iraterana nyuma y’urupfu rwa Papa Francis. Mu busanzwe inama ishinzwe gutora Papa iba igizwe n’abakaridinari 137, aho bahurira muri shapeli ya Sisitine maze bagahabwa ububasha bwo gutora undi mu Papa usimbura uwapfuye cg se uweguye.
Ubundi muri rusange, aba Bakaridanari bahora biteguye gutora undi Papa cyane cyane iyo ubuzima bw’uri kuyobora icyo gihe buba buri mu kaga (Ashobora gupfa isaha n’isaha).
Dore urutonde rw’abahabwa amahirwe menshi.
1. Pietro Parolin.
Umusaza w’imyaka 70 ukomoka mu gihugu cy’Ubutariyani. Uyu aramutse atowe Vatican yaba yikubiye ubuyobozi.
Pietro afite ibigwi bidashidikanywaho i Vatican, yagiye yoherezwa mu mahanga atandukanye nk’uvugira Papa cyane cyane mu bihe bikomeye.
Afitanye isano rya hafi na Papa witabye Imana, kandi afite uboshobozi bwo kunga abafitanye amakimbirane, hakiyongeraho n’ubumuntu butagereranywa, ibi byose bishobora kumuha amahirwe yo gusimbura Papa.
2. Matteo Zuppi
Umusaza w’imyaka 69 uyu ni perizida w’inama y’aba Episikopi mu Butaliyani akaba na Akisikopi wa Bologna, uyu nawe arahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Papa Francis.
Karidinali Zuppi yabaye intumwa yihariye ya Papa mu ntambara ya Ukraine, akorera ingendo Kiev, Moscow, Beijing na Washington.
Mu 1992, yagize uruhare mu ihagarikwa ry’intambara ya basivire yabereye Mozambique, yakoze Kandi nk’umwunzi w’i Roma.
Yakoze mu kigo kitegamiye kuri leta cya Sant’Egidio gitanga ubufasha ku baturage, uyu nawe ahabwa amahirwe yo gusimbura Papa.
3. Jose Tolentino de Mendoca.
Uyu ni perefe cyangwa umuyobozi w’umuco n’uburezi, nawe arahabwa amahirwe yo gusimbura Papa.
Uyu akomoka mu gihugu cya Portguel kuri ubu afite imyaka 59. Ni umubyamuryango w’ibiro bishinzwe inyigisho z’ukwemera, ibiro byo gusenga no kwirinda ubuyobe, ndetse n’ibiro bishinzwe imigenzo n’imyitwarire myiza y’Isakaramentu.
Yatangaje imivugo myinshi ndetse n’inyandiko nyinshi zibijyanye n’imyemerere. Ku wa 16 Gashyantare 2025, yahagarariye Papa muri yubile (jubilee) y’ubuhanzi i Vatican.
4. Peter Erdo.
Umunyahongiriya (Hongrian) ufite imyaka 72 nawe ari mubahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Papa.
Yayoboye inama y’aba Episikopi mu Burayi.
5. Cristobal Lopez Romero.
Umunyesipanye (Spanish) w’imyaka 72 akaba akisikopi wa Rabat ukorera muri Morocco nyuma yo kuva muri America cyane cyane wakoreraga muri Paraguay.
Ni umunyamuryango wa Selesianis Ihuriro ry’abagabo muri kiriziya Gatorika.
6. Pierbattista Pizzaballa.
Uyu akomoka muri Latin Patriarich i Yeruzalemu aherutse kugirwa Cardinal na Papa mu myaka ibiri (2) ishize.
Akunze gukorera imirimo ye mu Burasirazuba bwo hagati, ubu hari amakimbirane hagati ya Hamas na Israel.
Aba ni bamwe mu bashobora kuzatorwamo umwe uyobora Abakotolike mu myaka iri imbere.