Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria.

Share this post

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, aho yakiriwe na General Saïd Chanegriha, Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu.

Baganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Algeria bimaze kubaka umubano uhamye ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye.

Mu bihe bitandukanye, abayobozi bakuru mu bya gisirikare bagiye bagirana ibiganiro byihariye ndetse bakanasurana bagamije guhamya uwo mubano.

Nko muri Gashyantare 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Gen Saïd Chanegriha, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda.

Ibihugu byombi binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri baruvamo bajya kwiga muri iki gihugu cy’Abarabu.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano arimo ay’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, gusangira ubunararibonye mu by’umuco n’imikoranire. Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *