Turahirwa Moses afunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses, washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko koko bafashe Turahirwa nyuma y’uko ibisubizo by’ibizamini byafashwe ku mubiri we byemeje ko yari yakoresheje ibiyobyabwenge. Ibyo bizamini byakorewe mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Isesengura (Rwanda Forensic Institute, RFI).
Yagize ati: “Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI.”
Abajijwe niba ibyo biyobyabwenge bifitanye isano n’imyitwarire imaze iminsi itavugwaho rumwe ya Turahirwa, Dr. Murangira yagize ati: “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza riracyakomeje.”
Ibi bibaye mu gihe atari bwo bwa mbere Turahirwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kuko no mu mwaka wa 2023 yari yigeze gufatwa akekwaho ibyaha bisa nk’ibi, ariko nyuma akaza kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.