Ihuriro AFC/M23 rirwanya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ryeretse itangazamakuru abarwanyi bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage i Goma no muri Kivu y’Amajyepfo barimo ab’umutwe wa FDLR, Ingabo za Congo FARDC ndetse n’aba Wazalendo.
Abo barwanyi bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi, bashinjwa guhohotera abaturage b’abasivile i Goma no kubakorera ibikorwa by’urugomo.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa Politiki Laurence Kanyuka, yagaragaje ko izo ngabo zica abasivili zibifashijwemo na Leta y’u Burundi kuko yahaga ubufasha izo ngabo burimo intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara binyuze muri Uvira.
Kanyuka yashimiye umurava n’ubunyamwuga bw’Ingabo za AFC/M23 kubw’ibikorwa byazo byafashije guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abasivile i Goma no mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ariko anenga uruhare rw’u Burundi.
Yagize ati: “Byanagaragaje uruhare rwa Leta y’u Burundi muri ubwo bwicanyi, aho iri kohereza ingabo zayo gushyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa mu bikorwa byo kwica abaturage bacu, ndetse ikanaha intwaro n’amafaranga inyeshyamba za Wazalendo binyuze muri Uvira.”
Yasabye imiryango mpuzamahanga kureba ibyo bikorwa bigayitse Leta ya Kinshasa ikomeje gukora ndetse ashimangira ko AFC/M23 izakomeza kurinda umutekano w’abasivile.
AFC/M23 yavuze ko ibyo bikorwa bya DRC bihabanye n’amasezerano yasinywe ku wa 23 Mata 2025, agamije guhagarika imirwano.
Ku wa 23 Mata 2025 iryo huriro na Leta ya Kinshasa basinyanye amasezerano yo guhagarika imirwano bahujwe na Qatar.
Ku wa 04 Gicurasi 2025, impande zombi zongeye guhurira muri Qatar na bwo mu biganiro bigamije amahoro no kugarura umwuka mwiza mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida wa DRC Antoine Felix Tshisekedi, yari yararahiye ko atazigera na rimwe aganira n’umutwe wa AFC/M23 yita uw’iterabwoba, avuga ko bazahangana kugeza igihe usubiye mu mashyamba.
Nyuma y’uko uwo mutwe wigaruriye Umujyi wa Goma n’ahandi Perezida Tshisekedi yagiye acisha make ndetse yemera kujya mu biganiro by’amahoro.